Sinusite ni iki?
Sinusite (soma; sinizite) ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara akenshi iterwa na virusi, gusa sizo zonyine kuko na bagiteri cg imiyege ishobora gutera infection zutu dufuka (sinusi). Uku kubyimbirwa guturuka kuri virusi, kenshi na kenshi kugumaho niyo ibindi bimenyetso byagiye.
Habaho ubwoko 2 bwa sinusite; iyoroheje n’ikomeye.
Iyoroheje ni imara iminsi micye. Iyi akenshi iterwa n’ibicurane cg allergies, naho ikomeye imara hejuru y’ibyumweru 8 cg se ikazajya igenda igaruka mu bihe bitandukanye.
Iyi ndwara ishobora kugaragara yoroheje cg ikomeye. Ni byiza kubanza kujya kwa muganga, ugasuzumwa ukamenya neza impamvu, ukaba wavurwa.
Ibimenyetso n’ibiranga sinusite?
Ni kenshi abantu barwara ibicurane bakabyitiranya na sinusite, kubera ibimenyetso by’izi ndwara bijya gusa; ibimyira, kubabara umutwe cg kumva ubabara mu gihanga kimwe no gufungana.
Ibiranga sinusite akenshi ni:
- Kugira ibimyira byinshi mu mazuru
- Gufungana no guhumekera mu mazuru bigoranye
- Kumva ubabara mu maso, cyane igice cyo munsi y’amaso cg aho imyenge y’amazuru ihurira
- Kubabara mu gihanga
- Inkorora no kugira umuriro
- Kubabara amenyo
- Kumva unaniwe
- Impumuro mbi
Ni iki gitera sinusite?
Nkuko twabivuze haruguru iterwa na virusi, ishobora guturuka kuri bagiteri cg imiyege. Abantu bafite ubudahangarwa budakomeye nibo bibasirwa cyane na sinusite ituruka ku miyege cg bagiteri
.
Utu dufuka tubamo umwuka turi ahantu hatandukanye ku gice cy’umutwe:
- Hari uturi hejuru y’ibitsike, ku gice neza giteganye n’ubwonko
- Hagati y’amaso, aho izuru rifunganira
- Ku matama, impande z’amazuru
- Utu dufuka tubarizwa ahantu hatandukaye ku gice cy’umutwe
- Ku bantu bamwe na bamwe bavuka bafite inenge muri iyi miterere y’utu dufuka. Inenge zikunda kugaragara cyane twavuga:
- Kuba utugufa tw’imyenge y’amazuru tudafunguye bihagije
- Gukura kudasanzwe k’utu dufuka tubamo ururenda (mucus) n’utwoya duto dushinzwe kurinda imyanda yakwinjira mu myanya y’ubuhumekero (nasal polyps)
- Kuba aho utu dufuka dufungukira ari hato cyane
Uko ivurwa
Iyi ndwara ivurwa bitewe n’ibimenyetso ugaragaza, kugira ngo ivurwe hagomba kubanza gusuzumwa neza utu dufuka, mu mazuru no mu muhogo. Kwa muganga, icyo bareba cyane ni:
- Ibara ry’udufuka twawe (niba twatukuye)
- Niba uruhu rwa sinusi ruri gututumba
- Yitegereza mu isura yawe
- Ibara ry’ibimyira byawe
- Impumuro yawe
- Imiti ikoreshwa
1.Antibiotic zikoreshwa igihe muganga yamaze kubona ko urwaye sinusite ituruka kuri bagiteri, iyi miti yo mu bwoko bwa antibiyotike ikoreshwa hagati y’iminsi 5 na 28 bitewe nu bwoko bw’umuti wahawe, iyitabazwa cyane ni:
- Amoxicillin
- Augmentin
- Ciprofloxacin
- Cefuroxime
- Azithromycin
- Bactrim
2.Imiti ifungura mu mazuru, iyi miti akenshi ipurizwa mu mazuru. Ikoreshwa hagati y’iminsi 3-7. Iyi miti yagenewe gufungura inzira y’utu dufuka, bityo umwuka ugakomeza gutambuka neza. Imwe mu miti ikoreshwa cyane:
- Avamys
- Pseudoephedrine
- Oxymetazoline
3.Antihistamines, ubu ni ubwoko bw’imiti yagenewe kugabanya kubyimbirwa biturutse kuri allergies zishobora gutera gufungana. Iyi miti mu gukoreshwa ugomba kuyitondera, banza ugishe inama farumasiye cg muganga wawe. Imwe mu miti ikoreshwa:
- Chlorpheniramine
- Cetrizine
- Loratadine
4.Antihistamines zivanze n’imiti ifungura mu mazuru. Iyi ni imiti ushobora kwigurira muri farumasi, ariko banza ugishe neza inama farumasiye cg muganga mbere yo kuyikoresha, kuko itera ururenda ruba muri sinus kuba rwakomera mu gihe ikoreshejwe nabi.
5.Imiti izwa nka corticosteroids, iyi nayo ipurizwa mu mazuru. Iyi miti wandikirwa na muganga, izwiho kurwanya kubyimbirwa no kubyimbura imiyoboro ya sinus ndetse n’aho ifungukira, ibi ikaba ariyo mpamvu nyamukuru itera sinusite. Ubu bwoko bw’imiti kandi bufasha mu gukayura ururenda no kugabanya utwo dufuka tuba twabaye tunini. Imwe mu miti:
- Celestene
- Fluticasone
- Betamethasone
Uko wayirinda
Sinusite yoroheje akenshi ikunda kugenda mu cyumweru 1 cg 2 iyo ufashe imiti neza. Naho ikomeye yo isaba kureba muganga w’inzobere cg gukomeza gufata imiti, ivura ibimenyetso biba byagaragaye.
Kugira isuku ihagije, yaba aho uba cg ibyo wambara, ukirinda utuntu dutumuka cg inyamaswa zifite ubwoya, kwita ku isuku y’amazuru yawe hagahora hatarimo imyanda, no guhita wivuza ibimenyetso mu gihe bije byagufasha kurwanya sinusite ikomeye.
Kwirinda sinusite bisaba kuba ahantu hasukuye kandi hafite umwuka uhagije
Source:https://www.docteur-abidi.com
Umwanditsi: BONHEUR Yves