Muri 2022 Meddy yashyize hanze integuza y’indirimbo yise ‘Blessed’, anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati:”Ready for Blessed”, bishatse kuvuga ngo ‘Mwitegure’ Blessed. Kuva icyo gihe ntabwo yigeze ijya hanze ku mpamvu atigeze abwira abakunzi be.
Meddy yateguzaga ‘Blessed’ , agashyira hanze izindi yo igasa n’iyibagiranye dore ko muri 2023, yashyize hanze iyitwa Grateful naho muri 2024 agashyira hanze Niyo Ndirimbo yafatanyije na Adrien Misigaro.
Abakunzi b’umuziki wa Meddy bageze muri 2025 batarabona ‘Blessed’ yabateguje kuva muri 2022 kabone n’ubwo batagiye bahwema ku mwereka ko biteguye kuyumva uko byagenda kose bamwe banakabinyuza mu nyandiko ku mbuga Nkoranyambaga ariko bikaba iby’ubusa.
Kuri uyu wa 31 Mutarama 2025 nibwo yashyize hanze iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake dore ko masaha abiri yari imaze kurebwa n’abarenga Ibihumbi hafi 20.
Ni ibintu yatangaje anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza ko indirimbo yamaze kujya hanze abasaba kuyumva no kuyisangiza abandi na cyane ko yasohoye no kuzindi mbuga zitari YouTube.
Meddy yaherukaga kwiyeraka abakunzi be mu bitaramo bitandukanye harimo n’ibyo aherutse gukorera muri Canada.