Mbere y’uko Felix Tshisekedi yegura twese tuzabanza dushyingurwe ! Augustin Kabuya

02/19/25 11:1 AM
1 min read

Umunyamabanga Mukuru w’Ishya riri ku butegetsi muri Congo , Augustin Kabuya, yatangaje ko Umukandida wabo Felix Tshisekedi atazigera yegura kabone n’ubwo ibintu byakomeza kuzamba muri iki Gihugu , ashimangira ko mbere y’uko yegura bazabanza bagashyingurwa bose.

Augustin Kabuya , uyobora Ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi yahakaniye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo barimo Frank Diongo , basabye Perezida Felix Tshisekedi kwegura akava kubutegetsi.

Kabuya yagize ati:”Felix Tshisekedi ntabwo azigera ava ku butegetsi, niba ari byo bari gusaba twese tuzabanza dushyingurwe mbere y’uko yegura”.

Ibi akaba yarabitangarije imbere y’abayoboke b’iri Shyaka ku biro by’ i Limete.

Imyaka ibaye myinshi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ihura n’intambara akenshi za M23 umutwe ugizwe n’abanyekongo barwanira uburenzira bwabo.

Nyuma yo gufata Umujyi wa Goma mu byumweru bitatu bishize, ubu bamaze gufata na Bukavu bari kwerekeza i Uvira nk’uko amakuru abitangaza.

Kubera izo nta mbara  atabavuga rumwe na Tshisekedi n’ubutegetsi bwe batangiye kumusaba kwegura agatanga intebe kuko ngo babona imbaraga zaramubanye nke.

Bienvenu Matumo uharanira impinduka n’amahoro muri Congo [ LUGHA ] ,  yasabye perezida wabo kwegura. Ati:” Niba hari icyubahiro cyangwa ibigwi asigaranye , Tshisekedi akwiriye kwegura ku nshingano ze nka Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Bienvenu Matumo yasabye Tshisekedi kwegura

 

Go toTop