Umukinnyi wa Filime Nyarwanda Madederi yashyize hanze iby’urushako rwe yemera ko abana na Rugamba Faustin mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse anasangiza abamukurikira amafoto yabo y’ubukwe icyakora avuga ko hari ibintu biba atari ngombwa kuvugwa kubera ko aba yarabibayemo.
Dusenge Clenia [Madederi] yakoze ubukwe na Rugamba Faustin ku wa 24 Werurwe 2025 basezerana imbere y’amategeko mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyinya,
Muri icyo gihe, nyiri ubwite [Madederi] ntabwo yigeze yemeza amakuru y’ifoto yari yasohotse bivugwa ko yakoze ubukwe ndetse nawe araruca ararumira.
Kuko uwatwitse inzu atabasha guhisha umwotsi by’umwihariko kuri Madederi umaze kumenyenakana mu rugamba rw’imyidagaduro, kuri ubu yamaze gushyira hanze amafoto ye n’umugabo we Rugamba Faustin bigaragara ko yafashwe ku munsi wabo w’ubukwe, ayagerekaho n’amagambo meza y’urukundo.
Uwo Madedeli yagize ati:”Zimwe mu nkuru ntibiba ari ngombwa kuzivuga, kuko tuba twarigeze kuzibamo”.
Yasezeranye n’uwo mugabo we kugeza ubu nyuma yo gutandukana Ngiruwonsenga Innocent bari barasezeranye imbere y’amategeko muri 2017 banafitanye umwana w’umukobwa.
