M23 yohereje abantu 5 mu biganiro na Leta ya Congo

1 month ago
1 min read

Hamenyekanye umubare w’abantu umutwe w’Inyeshyamba wa 23 wohereje mu biganiro i Luanda muri Angola. Ni ibiganiro bihuza umutwe wa M23 na Leta ya Congo kuri uyu wa 18 Werurwe.

Ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo , kimaze igihe gihangayikishije Afurika muri rusange kuko habaye imirwano ikomeye , M23 ifata aha , na Leta ya Congo ikarwana ishaka kuyisubiza.

Ibi byatumye impande zose zirwana ndetse biba intambara ikomeye , inama ziraterana haba i Luanda, haba i Harare muri Zimbabwe ndetse n’ahandi hatandukanye bose , bagamije gushaka umuti w’icyo kibazo cyabaye ingume.

Mbere gato y’uyu munsi, Umuvugizi wa Felix Tshisekedi Tina Salama yari yemeje ko Leta ya Congo izohereza intumwa mu biganiro bitaziguye na M23 gusa kugeza ubu ntabwo abazoherezwa ku ruhand rwa Leta ntabwo  bari bamenyekana kugeza ubu.

Umutwe wa M23 watangaje ko Umukuru wawo w’Ishami rya Politike , Bertrand Bisimwa ari we watumiwe guhagararira M23 ubu igenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Epfo niya Ruguru.

Uwo Bertrand Bisimwa ugiye kujya i Luanda, akaba ari umwe mu bakuru ba M23 , Leta ya Congo iherutse gushyiriraho akayabo k’amafaranga ku muntu uzamufata cyangwa agatanga amakuru y’aho aherereye , ayo mafaranga akaba angana na $5.000.000.

Yagiye mu biganiro bishobora gutangira ku wa Kabiri , tariki 18  akaba ari intambwe ikomeye igeza ku mahoro Kivu zombi mu gihe ibyo impande zombi zisaba byakwemezwa.

BIMWE MU BYO BASHOBORA KUGANIRAHO.

Mu bitekerezwaho ko bishobora kuba ku meza y’ibiganiro harimo ;

1.Guhagarika imirwano n’uburyo byakubahirizwa.

2.Kwiga no kwemeranya ku byo M23 isaba Leta ya Congo

3.Kwiga no kwemeranya ku byo Leta ya Congo isaba M23

4.Kwemeranya kubisabwa n’abayobozi bari i Harare.

5.Goma na Bukavu n’ibice byafashwe na M23

6.Ahazaza h’abarwanyi n’abakuru ba M23.

Abasesenguzi bavuga ko ibi biganiro bishobora kuzaba birebere cyane mbere y’uko bigera ku mwanzuro ndetse ko kugera ku bwumvikane bishobora kugorana nk’uko na BBC yabyanditse.

 

Go toTop