M23 yateguje ko itazemera imyanzuro iyisaba kuva muduce yafashe harimo na Goma

02/08/25 11:1 AM
1 min read

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23 Bertrand Bisimwa yateguje ko abarwanyi bawo batazemera imyanzuro ibasaba kuva mu bice bagenzura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agaragaza ko babisabwa kwaba ari nko kubatangizaho Igitero.

Umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi muri iyi Ntara ndetse ukaba warashyizeho n’Ubuyobozi nyuma yo gufata Umujyi wa Goma. Amakuru avuga ko no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hari ibice yamaze kuhafata gusa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba yaranyomoje amakuru yavuzwe ko M23 yafashe Umujyi wa Karehe muri iyi Ntara bakavuga ko ari ibihuha.

Kuri uyu w 08 Gashyantare 2025, Perezida w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa, yavuze ko igihanganishije Umutwe wa M23 na Leta , FARDC ari ingamba Leta yafashe zo kwirukana “Bamwe muri twe ku butaka bwacu”.

Yagize ati:”Umwanzuro wose uko waba ungana kose udusobanuze kuva ku Butaka bwacu no kuba impunzi cyangwa cyangwa kongera kutugira abantu batagira Igihugu uzaba ugamije gushoza intambara”.

Bertrand Bisimwa yatangaje ibi nyuma y’aho kuri uyu wa 08 Muri Tanzania hari kubera inama ihuza SADC na EAC bikaba byamaze no kumenyekana ko Felix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atigeze ahagera.

M23 kugeza ubu niyo iyoboye Umujyi wa Goma ndetse yamaze no gushyiraho inzego zitandukanye.

Abagenda Umujyi wa Goma bavuga ko ugereranyije na mbere ngo uyu Mujyi watangiye kujya ku murongo ku buryo ubusambo n’umwanda byahabaga ubu byamaze gucika.

Go toTop