Umutwe wa M23 nyuma yo gufata Umujyi wa Bukavu wahise usaba ingabo z’i Gihugu cy’u Burundi guhita ziva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byihutirwa. M23 ivuga ko izi ngabo ziri muri iki Gihugu mu buryo budakwiye ndetse ko zakoze ubwicanyi bushingiye ku bwoko.
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare ni we wasabye ibi ingabo z’u Burundi , mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare, 2025.
Ni nyuma y’aho uyu mutwe wa M23 wari umaze kwigarurira uduce twinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo turimo Umujyi wa Bukavu , n’ikibuga cy’indege cya Kavumu ahari abasirikare benshi b’ingabo z’Uburundi , FARDC na Wazalendo.
Mu itangazo rya M23 , yagize ati:”AFC/M23 irasaba na none ingabo z’u Burundi guhita ziva ku butaka bwa Congo, by’umwihariko mu duce twa Nkomo , Nyangenzi ikibaya cya Ruzizi no mu nkengero zaho. Kuba ziburiho ntibikwiye bityo zikwiye gusubira iwabo mu Burundi”.
M23 yavuze ko kandi ibikorwa by’ingabo z’u Burundi muri Congo byaranzwe n’ubwicanyi bushingiye ku bwoko ndetse binateza ibibazo abaturage ba Congo.