M23 yasabwe gufasha ingabo za SADC gutaha zikava muri Congo n’intwaro zayo

1 month ago
1 min read

Uyu munsi mu Mujyi wa Goma habaye inama yahuje M23 na SADC , basaba uwo mutwe gufasha mu bikorwa byo gukura ingabo za SAMIDRC muri Congo zigatahana n’intwaro zabo zose n’ibindi bikoresho byabo ariko bagasiga intwaro n’ibikoresho bya FARDC.

Muri iyo nama harimo Umuyobozi w’ingabo za SADC Gen Rudzan Maphwenya , L General Geoffrey C. Zyeele , Umuyobozi w’ingabo za Zambia, Major General Zaiford Kalisha , Umuvugizi w’Igisirikare cya Malawi , Major General Ibrahim Michael Mhoma , Umuvugizi w’Igisirikare cya Tanzania, Major General Sultan Makenga , Brigadier General Byamungu Bernard , Bahati Musanga Erasto , Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru n’abandi.

Iyi nama yareberaga hamwe uburyo bwo guhana agahenge no gukura ingabo za SAMIDRC muri Congo n’ibikoresho byazo.

Mu myanzuro yafatiwemo harimo gusaba AFC/M23 gufasha ingabo za SADC gutaha bagacyura ibikoresho byabo n’intwaro zabo bagasiga ibya FARDC.

AFC/M23 yasabwe guha ubwingenge n’uburenganzira bwo gutaha no kugenda nta nkomyi muri iyo myiteguro.

Impande zombi zasabwe gukorana kugira ngo ikibuga cy’indege cya Goma gifungure vuba , ndetse ngo SADC ikazatanga ubufasha mu isanwa ryacyo kugira kizafasha izo ngabo gutaha ariho zinyuze kuko cyangijwe n’intambara.

Muri iyi nama kandi abayobozi ba SADC naba M23 basabwe gukorana kugira ngo amahoro arambye aboneke.

Go toTop