M23 yasabiwe gushyirwa mu ngabo za Leta

1 month ago
1 min read

Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ishinzwe ubutasi n’Ibikorwa byihariye bya Gisirikare yagaragaje ko umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bitandukanye n’ibuvugwa na Leta ya Congo iwuhuza n’u Rwanda asaba ko ushyirwa mu ngabo.

Dr Ronny Jackson usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump muri Afurika y’Ibiyaga bigari , yatangaje ibyo nyuma y’uruzinduko yaherukaga kugirira i Kinshasa n’i Kigali.

Muri izo ngendo zombi Dr Ronny Jackson , yagiranye ibiganiro n’impande zombi haba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Congo.

Ubwo Ronny yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko mu ntambara umutwe wa M23 urwana abo bahanganye badashobora ku wukoma mu nkokora waba uhabwa ubufasha n’u Rwanda cyangwa rutawufasha.

Mu magambo ye yagize ati:”Mu by’ukuri , umutwe wa M23 waba uri kumwe n’u Rwanda bitari kumwe , muri iki gihe usanga mu Karere ntawe uyijyaho impaka. Bakora ibyo bashaka kandi ingabo za Congo ntizisubiza. Mu by’ukuri , bahunga M23 cyangwa rimwe na rimwe bakarambika intwaro bakayiyungaho”.

Uwo mudepite , yavuze ko impamvu M23 irwana ari kuko abarwanyi bayo badafatwa  nk’Abanyekongo ashimangira ko ibyo bijyana n’imipaka ya kera, aho Abanyarwanda bisanze hanze y’imipaka y’Igihugu cyabo aho imipaka yashyirwagaho muri Uganda bakemera kubakira ariko muri Congo ntibibe.

Ku bwa Ronny ngo “Abagize M23 bose bakwiye gufatwa nk’abanyekongo ndetse bagahabwa uburenganzira bujyana nabyo”.

Yagaragaje ko M23 itazapfa gushyira hanze intwaro , agaragaza ko uwo mutwe ukwiriye gushyirwa mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugira abawugize “Abanyekongo barwanire igihugu cyabo”.

Go toTop