Ishyaka rya UDPS ( The Union for Democratic and Social Progress ) kuri uyu wa 17 Gashyantare, ryatangaje ko hari abayoboke baryo bari kwicirwa mu duce umutwe wa M23 wafashe. UPDS yagaragaje ko hari n’abandi Banyekongo bari gupfa.
Bavuga ko byatangiye mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Mutarama 2025 ubwo M23 igizwe n’abarwanira uburenganzira bwabo yatangiraga intambara yo kwibohora no gushakira amahoro Abavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda bicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamabanga wa UPDS Augustin Kabuya yagize ati:” Kuva umutwe wa M23 watangira gufata ibice bimwe na bimwe , bamwe mu bayoboke bacu batangiye guhigwa, barashimutwa, baratotezwa kubera ishyaka barimo n’ibyo bizera”.
Uyu yagaragaje ko ari ibintu byatangiye muri hafi mu 1982 bityo ngo bakaba batazabyemera.
UPDS yasabye Imiryango Mpuzamahanga kudakomeza kwihanganira ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu abaturage bashimira umutwe wa M23 bavuga ko urinda ibintu byabo ndetse n’umutekano ukaba waramaze kugaruka aho uyu mutwe wafashe bihabanye cyane n’ibyanyuze muri iri tangazo.