Lyadia Wanjiru yagiriye inama abakobwa ko nta mpamvu yo kunamba kumusore umwe mugihe ataragukwa

03/14/25 12:1 PM
1 min read

Lydia Wanjiru ni icyamamare cyane mu gukoresha Tiktok muri Kenya ubwo yaganiraga nabakumukurikira yababwiye ko igihe cyose umukunzi wawe akiguha impano zoroheje nki imodoka cyangwa iPhone ngo ntibiba bivuze ko yatanze inkwano iwanyu kuburyo byakubuza kwigeragereza andi mahirwe.

Wanjiru ukunze kutaripfana ndetse akaba azwiho ibiganiro bijyanye nimibanire hagati yabakundana yavuze ko kugeza na nubu atumva impamvu umuhungu yakundana n’abakobwa batanu mugihe umukobwa kuriwe bibafata nki ikizira.

Kuri we ikintu gikomeye cyane ndetse yubaha ni igihe umukunzi wawe azanya intama, inka cyangwa ihene iwanyu ndetse akaganira na  ababyeyi bawe nki nkwano agukweye bitewe nuko yifuza ko mwazabana.

Ngo kuri iyo nshuro ibintu biba byamaze gufata indi ntera ndetse ngo kuriwe byaba byiza uhaye agaciro uwo muhungu ndetse ukareka akakugenga kuko aba akoze igikorwa cya gitwari.

Lyadia avuga ko abagabo baca inyuma abagore babo ndetse ko igihe kigeze ngo abagore nabo bashoke mungo zabo batembere bihe umwanya ndetse biyiteho biri mubizatuma umugabo akubaha ndetse yumve ko azuyaje hari abandi biteguye kuba baguhoza amarira yaba yaraguteye.

Ati’ ikaze muri 2025 aho buri wese afite uburenganzira bungana nundi ndetse ntawavukiye kuba igikoresho kuwundi. Buri wese afite uburenganzira bwo gushaka umuntu abona ko akwiriye kuburyo basangira urugendo rwubuzima.’

Ndetse Lyadia avuga ko bidafatwa nkubushurashuzi igihe cyose ukundanye na abahungu benshi mugihe ugishakisha  uzakubera umugabo uhamye.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop