Liz Kamene yagonzwe n’imodoka ubwo yahungaga amabandi yashakaga kumwambura telephone

03/14/25 12:1 PM
1 min read

Liz Kamene ni umugore wa Wycliffe Holden bakaba ibyamamare byamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane ko bakoresha urubuga rwa Tiktok

Liz ubwo yari yaragiriye uruzinduko mu gihugu cya Migori yasize umukunzi akaba n’umugabo we muri Kenya, ubwo  yaganiraga ni igitangazamakuru kiri mubikomeye cyane muri Kenya aricyo TUKO.co.ke yatangaje ko umugore we bari baraye bavuganye ndetse batandukanye umwe aruko ananiwe agiye kuryama.

Baganiye biratinda kugeza ubwo bagejeje nka 10h00a.m ndetse bari bizihiranye rwose.  Ubwo yabyukaga mu rukurera nibwo yakiye inkuru ya akababaro ivuga ko umugore we yagonzwe n’imodoka ubwo yageragezaga guhunga yirwanaho abamabandi yashakaga kumwambura telefoni ye.

Uyu Liz Kamene ndetse na  Wyclifee Holden bari bamaranye imyaka 2 babana nk’umugabo n’umugore byemewe na amategeko.  Ndetse avuga ko arirwo rukundo rwe rukumbi yari azi mu ubuzima bwe bwose.

Liz yari azwiho gukunda umurimo ndetse yari umuntu ukiranutse cyane kuburyo mu mubano wabo nta nkuru nimwe igaragaza ko baba barigeze kutumvikana.

Holden yasangije abakunzi be ndetse nabamukurikirana ku rubuga rwa Facebook inkuru yurukundo rwabo ndetse abantu benshi bamuhaye ubutumwa bwo kumwihanganisa no kwifatanya nawe mugahinda afite nyuma yo kubura umugore we akunda cyane.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop