Leta ya Congo yemeje ko Umujyi wa Bukavu wafashwe na M23

02/16/25 18:1 PM
1 min read

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , yemeje ko Umujyi wa Bukavu wafashwe n’Umutwe wa M23. Guverinoma ya Congo yahamije aya makuru binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru basohoye.

Muri iri tangazo , Leta ya Congo yahamije ko igiye gukora iyo bwabaga ikongera kwigarurira uyu Mujyi kimwe n’ahandi hose hose Umutwe bahanganye wa M23 wafashe mu kwisubiza icyubahiro.

Leta ya Congo yasabye abaturage bo muri Congo by’umwihariko i Bukavu kuguma mu rugo , bakirinda kujya mu mirwano cyangwa kuyishyirwamo.

Gufata Umujyi wa Bukavu byongereye ubwoba ku baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko abo muri Kivu z’Amajyepfo n’Amajyaruguru aho M23 ifite ibice byinshi iyobora.

Repubulika ya Congo, yemeza ko bazagarura aha hafashwe mu gihe M23 yamaze kugera ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rusuzi aho yakiriwe neza n’abaturage.

Haribazwwa niba uyu mutwe uzakomeza urugendo rwo gufata ibice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa niba uzageraho ugahagarara.

M23 igizwe n’Abanyekongo bavuga ko barwanira uburenganzira bwabo bimwe na Leta ya Tshisekedi yagiye ishinjwa kwica abavuga Ikinyarwanda muri Congo.

Go toTop