Advertising

Lenna Stark yahishuye ikintu gikomeye akundira Alan Walker

13/08/2024 03:14

Umunyarwandakazi Lenna Stark utuye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda usanzwe aririmba indirimbo z’urukundo yavuze ko gukunda Alan Walker kuri we byatumye avamo umuhanzi mwiza wifuza kugera kure muri muzika ye. Uyu mukobwa yasobanuye ko ubugira neza bwa Alan Walker bumukora ku mutima.

Uwizeyimana Rehema [Lenna Stark], uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘You are Enough’ y’iminota 2:41’ , yatangarije Umunsi.com ko agomba kugera kure muri muzika ye.Yagize ati:”Ndi umuhanzikazi ubikunda kuko natangiye kuririmba kera ndi muto cyane. Nageze muri Studio nsa n’uri kugerageza amahirwe ubu byambereye ubuzima kuko ndabikunda”.

Agaruka kuri Alan Work yagize ati:”Impamvu nakunze Alan Walker ni uburyo akoramo ibintu bye rwose.Muri muzika , Alan Walker ni umuntu witwara neza mu bandi kandi akubaha atitaye ku izina afite. Alan Walker na mukundiye cyane ku ndirimbo ye yise Faded”.

Lenna Stark nk’umuhanzikazi, abona akwiriye kuzaba nka Alan Walker by’umwihariko mu gufasha abandi bantu. Ati:”Buriya Alan Walker arafasha cyane na njye ngomba kuzabigeraho. Si ibyo  gusa na mukundiye , buriya uriya muhanzi agira ‘Imiziki’ icuranze kinyamwuga cyane ku buryo ariko kazi nifuza guha abankorera umuziki”.

NI UBUHE BUTUMWA BURI MU NDIRIMBO ‘YOU ARE ENOUGH’ YA LENNA STARK?

‘You are Enough’ ya Lenna Stark, imaze iminsi 2 isohokeye kuri YouTube Channel ye ‘Lenna Stark’  kuva ubwo twakoraga iyi nkuru. Iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake ugendeye ku bitekerezo byayitanzweho.Lenna avuga ko yamubereye imbaraga. Ati:”Iyi ndirimbo yanjye nshya , igaruka cyane ku rukundo. Ni indirimbo nakoze neza kandi ku wayirebye yarabibonye n’utari wayireba nawe yayireba, ni nziza yambereye imbaraga.

Igaruka ku rukundo abantu babiri bagomba gukundana ndetse n’amagambo akwiriye kubwirana kugira ngo urukundo rwabo rukomeze rubaryohere”.

Yakomeje agira ati:”Nashatse kuyikora mu ndimi zirenga 3 kuko aho Isi irimo kugana , birasaba ko abahanzi dutekereza cyane ubundi tukandika ibihangano byumvikana muri Afurika yose no hanze”.

You are Good Enough, iri mu rurimi rw’Icyongereza, Igiswahili, Ikinyarwanda n’Ikigande. Amashusho yayo yakozwe na Er Recods ndetse n’amajwi akorerwa muri Er Records.

Umuhanzikazi Lenna Stark

ALANA WALKER UFANWA NA LENNA STARK NI MUNTU KI ?

Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Alan Olav Walker , yavutse tariki 14 Kanama 1997, ni Dj ndetse akaba na Producer ukora indirimbo z’abahanzi batandukanye aho avuka muri Norway.Amateka avuga ko Alan Walker w’imyaka 27 yatangiye gukora indirimbo bwa mbere muri 2012 akayishyira kuri YouTube na SoundCloud azwi ku mazina ya Dj Walkzz  muri icyo gihe.

Ibi byabaye mbere y’aho yasinyiye amasezerano muri Rebal , agakora indirimbo yise ‘Faded’. Iyo Rebal yasinyemo yitwaga ngo NoCopyrightSounds ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko. Faded yarakunzwe cyane by’umwihariko muri 2018 imugira umuhanzi ukomeye ku Isi.

Amateka ya Alan Walker tuzayava imuzi vuba cyane, ubu twagusaba gushyigikira umuhanzikazi Lenna Stark w’Umunyarwanda ariko utuye mu Mujyi wa Kampala.

Previous Story

Ibintu byafasha umukobwa wagumiwe kubona umusore umushyira mu rugo

Next Story

Abaramyi bavukana Alicia na Germanine banejejwe n’ibyo Imana yabakoreye bayihigira umuhigo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop