Larry Madowo yateranye imitoma n’umukunzi we

1 week ago
1 min read

Umunyamakuru Larry Madowo wagiranye ikiganiro na H.E Paul Kagame w’u Rwanda muri 2013 no muri 2025, yateranye imitoma n’umukunzi we Edith Kamini amubwira ko amafaranga afite atayarya ngo ayarangize.

Larry Madowo yabwiye Edith Kamini ko amafaranga afite atayamara ubwo bari basohokanye mu ijoro ryo guteretana mu Mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Larry na Edith bombi ni abanyamakuru gusa Larry Madowo we akaba yarasangije amashusho ye na Edith kuri konti ye ya YouTube , agaragaza ibihe byiza yagiranye n’umukunzi we.

Larry Madowo ni umunyamakuru wabigize umwuga uvuka mu Gihugu cya Kenya , ndetse akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo NTV yo muri Kenya , yakoze kuri KTN nk’utoza abanyamakuru ndetse anakora kuri CNBC nk’umunyamakuru wibandaga cyane ku nkuru z’ubucuruzi.

Larry w’imyaka 37 y’amavuko , yanyuze kuri BBC muri 2018 avuye kuri CNBC Africa nk’uko twabigarutseho haraguru.

Uretse ibyo bindi binyamakuru yakoreye, Larry Madowo ufite izina rinini mu mwuga w’itangazamakuru yanakoreye France 24 mu ishami ry’Icyongera.

Larry Madowo na Perezida Paul Kagame muri 2013 ubwo yari umunyamakuru wa NTV Televiziyo y’Igihugu cya Kenya.

Larry Madowo muri 2025 aganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop