Advertising

Lamine Yamal yahawe igihembo na Globe Soccer Awards 2024

12/28/24 4:1 AM
1 min read

Mu Ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukuboza, 2024 Lamine Yamal yahawe igihembo cy’umukinnyi wazamutse neza muri ruhago ya 2024  [Best Emerging Player of 2024] mu bihembo bya ‘The Globe Soccer Awards’ byitabiriwe n’abarimo Cristiano Ronaldo.

Ni ibihembo bisoza umwaka, kuri Lamine Yamal akaba ari ishimwe ry’uko yitwaye mu mwaka wose wa 2024 aho yatwaye ibindi bihembo haba mu ikipe no ku giti cye, ku buryo ari byo byamufashije gushyira ku ruhande bagenzi be bari mu kigero cy’imyaka imwe n’abamuruta dore ko afite 17 y’amavuko.

Ibi bihembo byatangijwe kuri Hotel izwi nka Antlas Hotel mu Mujyi wa Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu , Lamine Yamal yari yabiherekejwemo na Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta , Umu-agent we Jorge Mendes, umuryango we n’abandi batandukanye.

Ubwo yakiraga igihembo, Lamine Yamal yashimiye cyane uruhare rw’umuryango we atajya asiga inyuma mu iterambere rye mu mupira w’amaguru ndetse anavuga kuho akomoka.

Yagize ati:”Muraho mwese, ndashaka gushimira Globe Soccer Awards, Umuryango wanjye, Umubyeyi wanjye [Nyina], ndetse n’umuvandimwe wanjye kuba bari hano ndetse na Papa wanjye utari hano ari muri Barcelona, ndabakunda cyane”.

Yakomeje agira ati:”Ndashimira Barca , ikipe yanjye nkinamo kandi nishimira cyane ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Espanye twafatanyije mu gutwara Eupean Championiship. Ndashimira buri umwe wese, abakinnyi bagenzi banjye , Ubuyobozi, abatoza , Xavi, na Dela Fuente. Mwarakoze”.

Atwaye iki gihembo nk’umukinnyi mwiza muri 2024 uri munsi y’imyaka 21 y’amavuko. Yaherukaga gutwara kandi igihembo cya Kopa Tromphy yahawe na France Football.

Cristiano Ronaldo, yahawe igihembo nk’umukinnyi mwiza wa 2024 watsinze ibitego byinshi.

Undi watwaye igihembo ni Antia Bonamati nawe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2024 mu Bagore, nawe akaba akina mu ikipe ya FC Barcelona y’abagore.

Sponsored

Go toTop