Advertising

umunsi.com:Umuraperi w'icyamamare, Kanye West Ye, ku nshuro ya Gatatu yasubijwe mu rukiko

Ku nshuro ya 3 Kanye West Ye yasubijwe mu rukiko ashinjwa guhohotera Jean Ann

11/25/24 5:1 AM

Umuraperi w’icyamamare, Kanye West Ye, ku nshuro ya Gatatu yasubijwe mu nkiko ashinjwa gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umunyamidelikazi witwa Jenn An umushinja ko yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2010.

Nyuma y’uko mu mwaka wa 2023 Kanye West Ye yashinjwe n’abakobwa babiri batandukanye bose bavuga ko yabafashe ku ngufu, harimo n’uwahoze ari umukozi we (Personal Assistant). Umwaka wa 2024 nawo birasa nkaho ugiye kumusiga mu kaga.

Ni nyuma y’uko umunyamidelikazi Jenn Ann amujyanye mu rukiko amushinja ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya ‘American Next Top Model’, yavuze ko Kanye West yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2010. Yabwiye urukiko ko ku itariki 7 Nzeri 2010 aribwo yahawe akazi ko kujya mu mashusho y’indirimbo ya Kanye West yitwa ‘In For The Kill” yakoranye n’itsinda La Roux ryo mu Bwongereza.

Avuga ko aya mashusho yafatiwe kuri hoteli yitwa Chelsea Hotel yo mu mujyi wa New York ari naho avuga ko uyu muraperi yamufatiye ku ngufu. Jenn An avuga ko Kanye West yamubwiye ko yamuhisemo mu bandi banyamideli benshi bashakaga kujya mu ndirimbo ye kuko ari Umunyaziyakazi.

Ati: ”Yabwiye ko impamvu yampisemo ari uko yashakaga umukobwa w’umunyaziya kandi ni njye gusa wari uhari”. Uyu mukobwa yakomeje avuga ko nyuma y’uko bafashe amashusho y’iyi ndirimbo, Kanye West yamusanze mu cyumba yarimo guhinduriramo imyambaro maze agatangira kumukorakora, kugeza ubwo yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahoto.

Jenn An yabwiye urukiko ko uyu muraperi yamufashe ku ngufu ari nako yamunigaga ku buryo yananiwe gutabaza. Yanavuze kandi ko nyuma y’ibi Kanye yamuteye ubwoba, amubwira ko nagira uwo abibwira azamugirira nabi. Icyakoze kuva uyu munyamideli yatanga iki kirego nta kintu na kimwe Kanye West arabivugaho dore ko ari gukorwaho iperereza ku bindi birego bibiri bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuraperi w’icyamamare, Kanye West Ye, ku nshuro ya Gatatu yasubijwe
Previous Story

Ne-Yo yemeye ku mugaragaro ko atahazwa n’umugore umwe ndetse biri mu byamusenyeye

Next Story

Ubushakashatsi: Ku isi abantu barenga ½ (50%) ntibajya bahindura imyenda yabo y’imbere

Latest from Imyidagaduro

Go toTop