Advertising

Ku myaka 10 y’amavuko yatangaje ko P.Diddy yamufashe kungufu

11/02/24 6:1 AM

Umuraperi Sean “Diddy” Combs wamenyekanye nka P.Diddy, yongeye kujyanwa mu nkiko n’undi mugabo umushinja kumuhohotera ubwo yari afite imyaka 10.

Muri iki kirego gishya kuri P.Diddy w’imyaka 54, uyu mugabo yamushinje kuba yaramuhohoteye mu cyumba cya hoteli mu Mujyi wa New York mu 2005.

Uyu mwana w’umuhungu wahohotewe na P.Diddy ubwo yari afite imyaka 10 utigeze utangazwa amazina avuga ko yari umwe mu bakunzi b’uyu muraperi wamamaye ku Isi yose.

Avuga ko ababyeyi be bamufashije akava i Los Angeles akajya i New York, aho yari agiye guhura n’ibikomerezwa mu ruganda rw’umuziki birimo na Diddy.

Avuga ko yahawe ibisindisha azi ko ari ikinyobwa kidasindisha n’umwe mu bantu bari kumwe na Diddy, mu cyo avuga ko cyari igikorwa cyo guhitamo abanyempano.

Uyu mugabo ngo P.Diddy yari yamwijeje kumugira icyamamare.

Avuga ko nyuma yo guhura, Diddy yamushyize hasi akamukoresha ku ngufu ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina mbere y’uko ata ubwenge. Iki kirego kivuga ko Diddy yateye ubwoba ababyeyi b’uyu mugabo, ababuza kuba hari uwamenya ibyo yamukoreye.

Urega asaba indishyi y’akababaro ndetse agasaba urukiko guha igihano cy’igifungo Diddy. Uyu kandi yatangiye ikirego umunsi umwe n’undi mugabo nawe uvuga ko yahohotewe n’uyu muhanzi mu 2008 ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko.

Aba baje biyongera ku bandi bantu benshi bamaze gutanga ibirego barimo n’abarenga ijana bahagarariwe na Buzbee Law Firm, nabo bashinja uyu muraperi wabiciye ku isi ubu akaba ari guta ikuzo.

Urubanza rwa P.Diddy biteganyijwe ko ruzatangira ku wa 5 Gicurasi umwaka utaha. Abunganira uyu mugabo bakomeje kuvuga ko arengana, nta cyaha na kimwe yakoze.

Umwe mu bashinja P.Diddy aheruka gusabwa n’urukiko gutangaza amazina ye, bitaba ikirego kigateshwa agaciro.

Previous Story

Igitera indwara yo kunyara kuburiri nuko byakemuka burundu

Next Story

Siporo 5 zafasha umugore kubyara neza atabazwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop