Diamond Platnumz wo muri Tanzania yamaze kwanikira bagenzi be bo muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’aho Komasava yasubiranyemo na Jason Derulo igereye kuri Billboard.
‘Komasava’ isubiwemo niyo ndirimbo ya mbere y’umuhanzi wo muri Tanzania igeze kuri Billboard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , mu ndirimbo 50 za mbere ikaba iya 39 ku rutonde.
Ni urutonde rwasohowe na Billboard ruriho indirimbo 50 za Afrobeats z’Abanyafurika zakunzwe muri Amerika, zigacuruzwa cyane , zikumvwa cyane zikanakurwa ku mbuga cyane (Downloads) zikanarebwa cyane.
Indirimbo Komasava yasohotse mu Mezi atatu ashize , ayifatanya na Khalil Harrison na Chley wamaze kugera mu Rwanda.Ikijya hanze yahise ikundwa cyane kugera mu Rwanda iba ikimenyabose.
Tariki 26 Nyakanga bitunguranye, Diamond Platnumz yahise ashyira hanze Remix yayo yafatanyije n’umuhanzi ukomeye muri Amerika Jason Derulo ku isoko ishyiramo itandukaniro.
Kugeza ubu Diamond Platnumz ni we ufite ijambo mu bahanzi bagenzi be bo muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba , dore ko yabaye inzira nziza n’akarorero kuri baganzi be by’umwihariko abahanzi bakizamuka.
Komasava izahora yibukwa nk’indirimbo yazamutse cyane ku rubuga rwa YouTube, ikagira umubare munini w’abayirebye ndetse ikanashyira umuziki wa Tanzania kuri Billboard.