Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Rhumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide yashyize hanze indirimbo yise ‘Chante Goma’, avugamo ko akumbuye Umujyi wa Goma kandi ko izisubizwa na Leta. Chante Goma ni indirimbo ituje iri mu murishyo w’indirimbo yubahiriza Igihugu cya Congo.
Iyi ndirimbo ya Koffi Olomide yafashwe nko gucinya inkoro kuri Leta, agaragaza ko afitiye icyizere ingabo za Congo , FARDC ko zigomba kuzisubiza uyu Mujyi agaragaza ko akumbuye cyane. Ni Umujyi wafashwe na M23 kuva ku wa 27 Mutarama 2025 ikawufata hatabayeho imirwano ikomeye.
Koffi Olomide yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ku wa 02 Gashyantare, 2025 akaba yari amaze iminsi , agaragaza ko arimo gukora indirimbo itera imbaraga ingabo z’Igihugu cyabo , FARDC, ziri ku rugamba ziri kurwanamo na M23.
Koffi Olomide, uririmba yambaye umwambaro wa Gisirikare, avuga ko afitiye Urukumbuzi Umujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bwa Congo akawushimagiza cyane.
Koffi Olomide atanze ubu butumwa mu ndirimbo nyuma y’ubwa mugenzi we Innos’B nawe wavuze ko Goma ikwiriye kwisubizwa na FARDC asaba abantu gukomeza gusengera abayituyemo kubera ko n’ababyeyi be ari ho batuye, akaba ari amashusho yavuganye agahinda gashimangira guhangayikira ababyeyi be cyane.
Si Koffi Olomide gusa ukoze indirimbo igaruka kuri Goma, kuko na mugenzi we Werrason uri bakunzwe muri Rhumba injyana y’Abanyekongo yakoze indirimbo yise ‘Goma’ irimo amagambo asobanura urwo akunda uyu Mujyi wuzuye amabuye y’agaciro gusa.
Fally Ipupa nawe, yigeze gukora indirimbo yise ‘Goma’ yagarukaga ku rukundo akunda uyu Mujyi uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu uyu Mujyi wa Goma ugeramiwe n’intambara ihuza Umutwe wa M23 na Leta ya Congo ifatanyije n’abanywanyi bayo b’ibindi bihugu n’Abacanshuro gusa ikaba isa n’iyananiwe gukura ku izima M23 ivuga ko igizwe n’abaharanira uburenzira bwabo.
Koffi Olomide wasohoye iyi ndirimbo yari amaze igihe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo nyuma y’aho yavugiye kuri Televiziyo y’uko ingabo za FARDC zidashoboye bityo abakurikiranira hafi Koffi Olomide n’imyidagaduro ya Congo bakemeza ko ari ugucinya inkoro yereka Leta ko yasubiyeho ku magambo yatangaje.