Umunyamakurukazi Prudence Tonui wamamaye nka King Kalala w’imyaka 27 y’amavuko yasobanuye uko bigenda iyo umukobwa yisanze yakundanye n’umutinganyi yitsa ku bwamamare bwe bwavuye ku ijwi rye rikundwa n’abatari bake.
Yagaragaje ko yatekerezaga ko ‘Depression’ ari ibikabyo kugeza imugezeho ubwo yakundanaga n’umusore mwiza ariko bikarangira amenye ko ari umutinganyi.
Yagize ati:”Natekerezaga ko ‘Depression’ itabaho ariko yaje kungeraho , gukora birananira , nkajya nirirwa mu rugo nicaye bu kankeraho igitanda ki kambera uburyamo najya no mu bwogero nkaribwa”.
Yakomeje agira ati:”Ibyo byatumye ntekereza gushaka umugore ariko bikanga nteganya ko wenda nashaka ngize nka 30 cyangwa 37”.
Yagaragaje ko umusore bakundanye bikarangira abaye umutinganyi ngo yari yaramweretse ibimenyetso akanabibwirwa n’inshuti y’uwo musore ariko nta byemere.
Ati:”Urukundo nigeze kujyamo rukandenga , ni urwo nakundanyemo n’umusore mwiza, ariko imyambarire ye n’uburyo yitwara bikajya bintera ubwoba”.
Yakomeje agira ati:”Umukunzi wanjye yari afite inshuti nayo iryamana n’abo bahuje ibitsina ariko noneho akajya ambwira ko umukunzi wanjye nawe ari uko, nkabihakana. Naje kubimenya nyuma rero bituma umutima wanjye ushenguka kabone n’ubwo nemera ko babyigira kubera amafaranga baba bahawe n’abazungu bagamije kubwamamaza nyamara ntabuhari”.
Ati:”Umuntu niba agira ibyiyumviro by’abakobwa , nyuma agahinduka ndetse ukabona atangiye no kugira amafaranga menshi kandi atahinduye akazi, ubwo nyine banyiri umushinga w’ubutinganyi baba bamuhaye kandi we mu by’ukuri ari muzima”.
Agaragaza ko kugira umusore ukunda ariko ushukwa n’amafaranga akemera kwigira umutinganyi nabyo biri mu byamugoye cyane bigatuma arwara ‘Depression’.
Ubusanzwe uretse uyu, benshi bemeza ko ubutinganyi ntabubaho ahubwo ari ibikorwa bya Satani yazanye agamije kuyobya abantu no kuberekako bakeneye amafaranga ubundi bamwe bakigira uko batari ku bw’izo nyungu.