Umunyamideli kabuhariwe yongeye kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko yerekanye i ‘Robot’ yaguze asaga Miliyoni 30 Frw, benshi bavuze ko yaba igiye gusimbura abandi bagabo mu rugo rwe.
Kim Kardashian uri mu banyamideli batunze agatubutse ku Isi, dore ko umutungo we ubarirwa muri Miliyari 1.7$, yongeye kwerekana ko ifaranga rye ariguramo ibintu bihenze cyane kugera ku kugura i ‘Robot’ yo mu bwoko bwa ‘Tesla Optimus Robot’ ikorwa na kompanyi ya Tesla y’umuherwe Elon Musk.
Iyi Robot yavugishije benshi, Kim Kardashian yayerekanye ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati: ”Muhure n’inshuti yanjye nshya’. Muri aya mashusho Kim agaragara arimo kuyiganiriza anayigisha uko basuhuzanya. Nubwo igaragara nk’idashamaje cyane nyamara iyi ‘Robot’ yamutwaye ibihumbi 30 by’amadolari ($30K), aya uyashyize mu manyarwanda asaga Miliyoni 30.
TMZ yatangaje ko aya mashusho atakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko abantu batangiye kumuciraho imigani bavuga ko ‘yayiguze agamije kuyisimbuza abandi bagabo’ dore ko kuva yatandukana na Kanye West atongeye guhirwa n’urukundo.
Bakomeje kumuvugiraho ndetse bamwe bagira bati: ”Wibeshya ko wayoguriye kujya igufasha mu rugo ahubwo ko igiye kukubera umukunzi’. Ibi babinyujije mu mvugo ya ‘Low Maintenace Boyfriend’. PageSix yatangaje ko Kim Kardashian watunguranye yerekana iyi ‘Robot’ yaguze, abamukurikira batangiye kumubaza niba ariyo igiye kujya imufasha kurera abana be dore ko yari aherutse kuvuga ko kurera abana be bane (4) nta mugabo afite mu rugo bikomeje ku mubera ikibazo