Kigali: Umugabo n’abana babiri bishwe n’inkongi yabateye baryamye

3 weeks ago
1 min read

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, abana babiri n’umubyeyi wabo bayigwamo.

Inzu yari iy’umugabo witwa Harerimana Faustin yakodeshwaga n’uwitwa Sebatware Emmanuel waguye muri iyi nkongi y’umuriro.Ayo makuru y’inshamugongo yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Inzego za Polisi, Urwego rw’Ubugenzacyaha n’inzego z’ibanze zazindukiye ahabereye insanganya zisanga inzu yahiye.CIP Gahonzire , yagize ati: “Twagezeyo dusanga koko inzu yahiye ariko hakaba hapfiriyemo abana babiri;

Mugisha Blaise w’imyaka 12 na Unejeje Blessing w’imyaka 6 na Se ubabyara. Abana bari baryamye mu cyumba cy’ababyeyi.”Polisi ivuga ko hari undi mwana witwa Sebatware Brian w’imyaka 3 wari uryamye mu cyumba cy’abashyitsi ariko ari kumwe na nyina wabo.

CIP Gahonzire avuga ko ibi byabaye mu gihe nyina wa ba nyakwigendera yari mu Karere ka Musanze mu kazi ariko abana bakaba bari bararanye na Papa wabo.Inzu yahiye ndetse n’ibyari biyirimo byangirikiyemo ariko biracyagoye kumenya agaciro k’ibyahiye kubera ko mu nzu harimo ibintu byinshi bityo bikaba byagoranye kumenya ibyahiriyemo byose.

Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza ko ubwo yageraga ahabereye insanganya, yasanze imodoka ebyiri mu gipangu.Polisi yihanganishije umuryango wabuze abana na Papa wabo, isaba ababyeyi kudacomeka ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri iki gihe cy’imvura.

Ati: “Abantu bakwiye kugira ubwishingizi bw’inzu n’ibiyirimo ariko cyane cyane bakirinda kurara bacometse ibyuma bikoresha amashanyarazi.”Kugeza ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi y’umuriro. Abaguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro, bajyanywe mu bitaro bya Kacyiru.

Go toTop