Polisi yo mu Gihugu cya Kenya irimo gukora iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri Sironga Girls National School, iherereye muri Nyamira, mu gihugu cya Kenya wapfuye ku wa Gatandatu mu gitondo, tariki ya 28 Nzeri.
Uburyo uwo munyeshuri yapfuyemo.
Uwo munyeshuri w’imyaka 17, witwa Michelle Cheptoo, yapfuye nyuma yo guhanuka ku nyubako ndende bivugwa ko yari aturutse ku igorofa rya kabiri y’inyubako y’ishuri.
Mu kiganiro yagiranye na Citizen TV, Umuyobozi w’ishuri, Jane Nyanumba, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko hari abanyeshuri bari bari gukora isuku ari nao ngo babonye uko Cheptoo yapfuye.
Yagize ati:”Ahagana saa Kumi za mu gitondo, yaguye aturutse ku igorofa ya kabiri maze ahonda umutwe hasi”.
Nyanumba yakomeje avuga ko nyuma y’uko iyi mpanuka ibaye, bahise bajyana Cheptoo ku Bitaro bya Nyamira Level 5, ariko bagezeyo abaganga bahita bemeza ko yapfuye akihagera.
Umuyobozi wungirije w’iri shuri, Florence Obunga, nawe yunze mu ry’umuyobozi Mukuru, avuga ko Cheptoo yakomerekejwe no kuba yaguye akabanza umutwe hasi. Obunga yagaragaje ko Cheptoo yari umwana ucisha make kandi ukunda kwigunga.
Yagize ati:”Yakundaga kuba wenyine. Abashinzwe umutekano baracyakora iperereza ngo hamenyekane icyaba cyaratumye iyo mpanuka iba.”
Cheptoo yari umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane ategura gukora ibizamini bya Kenya Certificate of Secondary Education (KCSE) muri 2024.