Kendrick Lamar yandikiye amateka muri NFL Super Bowl

02/10/25 9:1 AM
1 min read

Umuraperi w’Umunyamerika Kendrick Lamar Duckworth ufite imyaka 37 y’amavuko , yataramiye abakunzi be muri NFL Super Bowl aho mu gice cya Mbere cy’iyi mikino batanga umwanya ku bahanzi. Lamar yakoze ibidasanzwe yereka abakunzi be ko Grammy Awards hahawe yari ayikwiriye.

Ibi yabifashijwemo n’indirimbo ‘Not Like Us’ yafatanyije na Drake, ikaba ikomeje kumugira udasanzwe mu myidagaduro y’Isi. Kendrick Lamar yakoresheje iminota 13 izahora mu mitwe y’abantu bari bitabiriye umukino wahuze Kansas City Chiefs na Philadelphia Eagles.

Ubwo yari imbere yabo, Kendrick Lamar yagize ati:”Ngiye kubacurangira indirimbo bakunda , ndabizi barayikunda”. Aha yavugaga ‘Not Like Us’. Lamar ntabwo yahise ayiririmba kuko babanje gushyiramo izindi , akaba ariyo aza gusorezaho.

Kendrick Lamar, bakoze amateka yo kuba ari we muhanzi waririmbye wenyine, mu gice cya Kabiri cya Super Bowl agakundwa cyane ku rwego rwo hejuru.

 

Go toTop