Umuhanzi Kendo uri mu bagezweho , yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Oluwa’ yayobowe na Big Deal.
Ni indirimbo irimo ubutumwa bw’urukundo aho aba abwira umukobwa ko amukunda cyane kabone n’ubwo ngo hari “ababwira uwo mukobwa ko we na Kendo bataberanye” ariko akamubwira ko “ari amahirwe yagize yo gukundwa nawe kuko atajya yita kuri ayo magambo baba bamubwira”.
Kendo akomeza asaba Imana gukomeza kumuha umugisha wo gukuraho ibitunga uwo yihebeye kugira ngo hato batazamumutwara.
Ati:”Oluwa ! komeza unyakiriza urumuri, umpe ibyo gutunga uyu mwana ejo batamunwara”.
Oluwa yacuranzwe na Popieeh, ni indirimbo igaragaza ubuhanga budasanzwe mu ijwi ryiza Kendo amaze kumenyekanaho akaba ari umuhanzi ubarizwa muri Globe Vibes yo mu Mujyi wa Kigali ari naho akorera umuziki we.
Kendo ni umwe mu banyeshuri bagize amahirwe yo kunyura ku ishuri rya Muzika ku nyundo aho yaringanirije ubuhanga bwe mu kuyobora ijwi no gukoresha ibicurangisho bitandukanye bya muzika. Yamenyekanye mu zindi ndirimbo zirimo ‘ Passe’, Tabasamu , Depuresiyo n’izindi.
Ubusanzwe ijambo ‘Oluwa’ Kendo yahaye indirimbo ye , rifite inkomoko mu Rurimi rwo muri Nigeria ruzwi nka ‘Yoruba’ aho rikoreshwa umuntu ashaka kuvuga ngo ‘Mana’ cyangwa ‘Uwiteka’.