Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Congo akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi Jean Pierre Bemba, yongeye kwifatira ku gahanga Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Congo agaragaza ko akomoka kuri nyina w’Umunyarwandakazi.
Bemba yabivuye mu nama yabereye i Kintambo mu Mujyi wa Kinshasa ku wa 22 Werurwe 2025 mu ruzinduko rwi gukunda Igihugu amaze iminsi akorera hirya no hino mu Gihugu cyabo.
Jean Pierre Bemba, utarahwemye gukozanyaho na Joseph Kabila Kabange ubwo yari Umukuru w’Igihugu , yongeye kugaragaza ko Kabila ari Umunyarwanda ahakana ko Joseph Kabila atari umwana wa Laurent Desile Kabila kandi ko nyina ari Umunyarwandakazi.
Yagize ati:”Joseph Kabila ntabwo ari umuhungu wa Mzee Laurent Desire Kabila , na nyina ni Umunyarwandakazi , Ise akaba yarasize ubuzima mu ntambara yo kurwanya Mobutu”.
Minisitiri Bemba kandi yavuze ko izina Kabila Kabange yarihawe n’uwitwa Ngoy Mukena akaba yaraje kwicwa kugira hahishwe ibimenyetso.
Bemba ukomoka mu muryango wari hafi y’uwa Mobutu Sese Seko yavuze ko atemera impinduramatwara ya AFDL yashinzwe na Laurent Desile Kabila, bikaba byaratumye ashinga umutwe w’inyeshyamba wa MLC.

Bemba kandi yongeye kwibasira Joseph Kabila nyuma y’aho ubwo yari i Bandundu yavuze ko Kabila atari inyuma ya AFC/M23 gusa ahubwo yanashinze imitwe myinshi y’abagizi ba nabi.
Yavuze ko Joseph Kabila afite umutwe wazonze abaturage muri Mai-Ndombe , Kwilu , Kwango ndetse no mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Kinshasa.
Mu 2019, Ubwo Joseph Kabila Kabange yabazwaga no JA [Jeune Afrique] ku bivugwa ko ari Umunyarwanda, yasubije ko nta muntu n’umwe umurusha kuba Umunyekongo.
Yagize ati:”Undusha kuba Umunyekongo , ukunda Igihugu kundusha , uwo ntabaho. Data yahoraga atubwira ubudasiba ko ikintu cy’ingenzi ari urukundo rw’Igihugu cyawe ibindi ni inyongera”.
Nyuma ‘imyaka 5 atagaragara muri Politike Joseph Kabila yongeye gutangaza kumugaragaro ko ahagaritse amasomo yarimo muri Afurika y’Epfo kugira ngo atange uruhare rwe mu Ntambara iri muri Burasirazuba bwa Congo ndetse yumvikana avuga ko ibibazo by’icyo Gihugu bizakemurwa nabo ubwabo.