Justin Bieber yahaye gasopo abanyamakuru b’aba paparazi

02/22/25 20:1 PM
1 min read

Umuhanzi Justin Bieber yiyamye aba paparazi bamutangiriye imbere ya Restaurent ari kumwe n’umugore we agaragaza ko ari agasuzuguro bitewe n’uburyo bamufotora agaragara. JB yahamije ko binatuma abantu bose batamwubaha.

Ubwo yari avuye muri Restaurent muri Los Angeles gusangira n’umugore we Hailey Bieber , Justin Bieber ufite inkomoko mu Gihugu cya Canada, aba paparazi bamutangiriye mu nzira batangira kumufotora  ibyo yise agasuzuguro.

Habayeho kuburana hagati y’itsinda ry’abanyamakuru (Aba paparazzi), bari bateraniye hanze ku muhanda bashakaga gufata amafoto y’uko we n’umugore we Hailey bari bambaye.

Ubwo Justin Bieber yari agiye gusubira mu modoka ye, umwe mu banyamakuru yagize ati:”Urakoze” , gusa JB agaragara asa nk’utishimiye uko bamufotoye.

Justin Bieber yabwiye abo banyamakuru gufata amafoto ariko birinda kurenzaho amagambo atari meza amusebya. Ibi byatunguranye kuko ubusanzwe ntabwo yari asanzwe ajya mu mafoto n’abapaparazi  bo muri Amerika.

Hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko JB na Hailey Bieber batandukanye ndetse abantu bakagaragaza ko uburyo Justin Bieber yambara n’uburyo asigaye agaragara bidasanzwe.

Justin Bieber ubusanzwe ni umugabo w’imyaka 30 y’amavuko kuko yavutse mu 1994, amazina yiswe n’ababyeyi be akaba ari Justin Drew Bieber. Yabyawe na Jeremy Bieber na Pattie Mallette akaba avukana na Jazmyn Bieber na Allie Bieber.

Go toTop