Just Bieber yagaragaye asomana na Sexxy Red

4 weeks ago
by
1 min read

Umuhanzi wo muri Canada Justin Bieber, yongeye kuvugisha benshi ubwo hajya hanze amafoto amugaragaza ari gusomana n’umuraperikazi Sexxy Red.

Aya ni amafoto agaragaza Bieber asoma Red ku itama arimo guseka bigaragara ko yishimye, ibyatumye abafana be batanga ibitekerezo bemeza ko uyu muhanzi yari yishimye cyane kuruta uko yishima iyo ari kumwe n’umugore we.

Benshi bakomeje kwemeza ko Bieber yarimo aca inyuma umugore we, dore ko mu mwaka washize inkuru zabaye nyinshi byemezwa ko bashaka gutandukana, ariko kandi abandi baremeza ko ibyo bakoze bigamije gutwika.

Bieber ni umuhanzi uri mu bakomeye ndetse yagiye aca uduhigo dutandukanye harimo nko kuba yaragurishije copy z’indirimbo ze zirenga M iliyoni 150. ndetse indirimbo ze zagiye zikundwa zikanatwara ibihembo bitandukanye twavugamo nka “Baby, “Love yourself” ndetse na “Peaches”.

Afite indirimbo zimwe na zimwe zagiye zirebwa ku rwego rwo kureba ‘Billion views’. Just BIeber yatsindiye Grammy wards 2 ndetse yagiye agaragara ku rutonde rw’abahatanye inshuro zigera kuri 23.

Yibitseho American Music Awards zigera kuri 18, BIllboard Music awards 26, MTV Europe Music Awards 22, ndetse na Guines World records 33 harimo iyo kugira alubumu yambere yakunzwe muri Amerika akiri umwana.

Mu gihe Sexxy red wavutse tariki 15 Mata 1998, i St. Louis yatangiye urugero rwe rwo kwa mamara muri 2018 ndetse aza guca urujijo 2023 ubwo indirimbo ye “Pound Town” yarebwaga n’abarenga 1,000,000 kuri spotify.

Yatwaye igihembo cya Female Rapper of the Year 2024 acyambuye ibyamamare bikomeye nka Nicki Minaj, Ice Spice ndetse na Doja Cat. Sibyo gusa kandi ninabwo yatwaye Best New Artist of the Year.

Yibitseho BET hi hop  Awards 2024 ndetse na BET Awards 2024 yatwayemo ibihembo 5 byose icyarimwe. iHeartRadio Music Awards 2024 yatsindiyemo igihembo cy’umuraperi mushya w’umwaka.

Go toTop