Umuhanzi Juno Kizigenza yahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko yarongoye France Mpundu yafashije kumenyekanisha indirimbo ze bakaba no muri Rebel imwe ya Huha.
Juno yavuze ko ayo makuru atariyo abishigiye ku kuba ngo nta kintu cyihariye kiri hagati yabo bombi uretse ubufatanye muri muzika.
Yagize ati:”Nta bukwe reka reka. Na none nabibonye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ariko ntabwo ari byo. Uretse kuba dukorana nta kindi kibiri inyuma”.
Nando ufasha Juno Kizigenza muri muzika nawe yahakanye amakuru, agaragaza ko igihari uko aba bahanzi bombi bakorana muri Huha Records nta kindi.
Juno Kizigenza wavuzwe mu nkuru z’urukundo na Ariel Ways aherutse gutangaza ko nta mukunzi afite ariko ko ari kumushaka.