Umusizi akaba umwanditsi w’indirimbo Junior Rumaga yashyize hanze amashusho y’Igisigo gishya yise ngo ‘Umwinjira w’Urukundo’ kigaruka ku rukundo yakunze umugore w’abandi yirengagije itegeko ry’Imana.
Ni igisigo cyagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025 mu masaha ya Tanu ashyira i saa Sita z’amanywa.
Muri iki gisigo Junior Rumaga, aterura abwira uwo yihebeye mu magambo yuzuye amaganya n’agahinda agira ati:”Maze rero bwiza bw’impotore ndaneshejwe wese, kugukunda ni imbaraga nke zanjye ibyo ntawe mbishinja uwagushatse niyemere tugusangire nyine ubwo ni uko bigenda nanjye si nari nanze ejo kubaka nk’abandi”.
Akomeza agira ati:”Yewe ndabizi ubu hari n’uwo nari naragenewe umbuze, abantu nanjye nitwe dusenya imiryango. Iyo gashyiga ijya kuza nari umushike, rwose nari umugabo (….)”.
Muri iki gisigo cya Rumaga, agaragaza ko n’ubwo yakunze umugore w’abandi , nawe amwitaho akaba aribyo bimuguma mu mutwe nyamara agahamya ko ibyo arimo akora ari byo bisenya ingo z’abandi.
Mu gusoza igisigo, Junior Rumaga agaragaza agahinda agiye gutera nyina ushobora kuba ari mu cyaro , akagaragaza ko byazamushengura umutima kumva ko asigaye asenya iz’abanyamujyi.
Yagize ati:”Ariko se ejo iyo nkuru yasanga nyinawarutenderi iyo mu mpinga ya rubanda na Gisanga , iti wa mwana wari witezeho ibirori , yabaye ikirangirire ubu ni irakiza, arasenya iz’abandi ubu riravuga mu Murwa. Ako gahinda Mama yazakomorwa nande ?”.
Rumaga , yabwiye UMUNSI.COM ko iki gisigo ari icyo gukebura ababayeho muri ubwo buzima bwo ‘gukunda’ abagore b’abandi.Ati:”Nakoze iki gisigo nkambiriye gukebura ababayeho muri ubwo buzima bwo gutwara abagore b’abandi no kubasenyera ingo”.
Ubusanzwe Junior Rumaga afite ibindi bisigo bitari byasohoka harimo n’ibyo yakoranye n’umuhanzi Bruce Melodie. Yamenyekanye mu cyo yise ‘Umugore si umuntu’ n’ibindi.