Joseph Kabila agiye gukurikiranwa ashinjwa ubugambanyi

4 weeks ago
1 min read

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gukurikirana mu Butabera, Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida w’icyo Gihugu ashinjwa ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru ku gihugu, mu ntambara Congo ihanganyemo na M23.

Bibaye nyuma y’aho bitangajwe ko Joseph Kabila yageze i Goma anyuze mu Rwanda ku mupaka munini w’i Rubavu.

Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Constant Mutamba yatangaje ko yategetse Umugenzuzi Mukuru w’ingabo za FARDC n’umushinjacyaha Mukuru wo mu Rukiko rusesa imanza gutangiza icyo gikorwa ndetse n’Ishyaka rya Kabila rihagarikwa mu Gihugu.

Minisitiri w’Ubutabera yashinje Joseph Kabila Kabange kugira “Uruhare rutaziguye mu ntambara ihuza M23 na FARDC”.

Kugeza ubu ntacyo Joseph Kabila yari yatangaza ku makuru yo gusubira mu Gihugu cya Congo cyangwa ku byo ashinjwa na Leta yacyo no kuba agiye gushinjwa ubugambanyi.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 yatangaje ko kuba Kabila yageze i Goma nta kibazo kirimo kuko ngo ari iwayo. Ati:”Simbona ikibazo na kimwe cyaba gihari”.

Amakuru avuga ko Joseph Kabila yanyuze i Kigali mu Rwanda akabona kujya mu Mujyi wa Goma anyuze ku mupaka wa ‘Grand Barrier’ i Rubavu, gusa kugeza ubu akaba ari ntacyo u Rwanda ruratangaza ku byo kuba yarahanyuze.

Leta y’u Rwanda yagiye ivuga kenshi ko ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo ari icy’Abanyekongo ubwabo ndetse ko babomba ku cyikemurira batacyegetse ku bandi ibintu byagiye binavugwa n’abandi batandukanye barebera kure intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ngo ryahagaritswe kubera ibikorwa Joseph Kabila ashinjwa kugira mu ntambara gusa iryo shyaka nta cyo riratangaza.

Joseph Kabila Kabange w’imyaka 53 y’amavuko, yategetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 2001 nyuma y’aho Se, Laurent Désire Kabila yari amaze gupfa

Go toTop