Nyuma yo kuva muri Amerika aho yari arwariye Jose Chameleon , yateguriwe ibirori byo gushima Imana , inshuti n’abavandimwe bamuhaye hafi ubwo yari arwaye gusa agaragaza ko atari yakira bityo ko azasubirayo. Ubwo yatahaga kandi yakiriwe neza ku Kibuga cy’indege cya Entebbe International Airports aho yagaragaje ko ameze neza asuhuza abafana be.
Uwo muhanzi wamamaye muri Afurika yari arwariye ku Bitaro bikuru bya Massachusetts muri Boston arwaye indwara byavuzwe ko yatewe no kunywa inzoga n’ibindi bisindisha.
Jose Chameleon wamamaye mu zirimo Valu Valu, yavuze ko yari arwaye indwara y’urwagashya gusa ahakana ko uburwayi bwe bwakomotse ku nzoga n’ibindi bisindisha nk’uko byari byavuzwe na mbere.
Ati:”Abantu bakurikira inkuru z’uko uburwayi bwanjye bwatewe n’inzoga ariko si byo kuko , ari uruhurirane rw’ibintu bitandukanye”.
Nyuma yo gushima abantu bamubaye hafi, Joseph Mayanja kandi yatangaje ko atakize neza ndetse ko azasubirayo bakongera bakamuvura.
Yagize ati:”Urwagashya rwanjye rwari rugeze ku rwego rwo kutabasha gukora umusemburo wa Enzyme uhagije ku buryo wagombaga gukorera igogora amafunguro nariye. Ntabwo nari nakira neza, ngarutse hano kuko nari mu rugo ariho ndwariye kandi ari ngombwa ko ngaruka hano. Nzasubira muri Amerika nka Tariki 02 Gicurasi kugira ngo barebe aho uburwayi bugeze”.

Yavuze ko ari gufata imiti isanzwe ihabwa abarwayi bafite ikibazo cyo kugira umusemburo wa Enzyme muke. Ukaba uhenda cyane kuko ngo ibinini by’Amezi 3 bigura 11,526,368 RWF arenga 30,000,000 UGX.