Jane Achieng’ ni umukobwa wimyaka 26 wari utuye muri Kenya. Ubwo hari kuri itariki 2, Gashyantare mugace kiwabo kazwi nka Migadini muri Mombasa nibwo yabwiye mama we ko hari ikintu gikomeye yagombaga kumubwira mu kiganiro bagiranye kuri telefoni.
Nyuma gato nibwo yaje kuburirwa irengero ari ku itariki 02, Gashyantare asiga umuryango ugisa ntuhangayitse ndetse bafite urujijo ry’ibyo umwana wabo yashakaga kubasangiza.
Nyuma gato nibwo umurambo we waje gusangwa mu mufuku, ndetse ibice bimwe na bimwe by’umubiri we yari atakibifite.
Umurambo we waje gusangwa mugace kitwa Mrima gaherereye muri Likoni. Murumuna we muto akoresheje imbuga nkoranyambaga nibwo yaje gusangiza inshuti n’umuryango ikiganiro cya nyuma bagiranye.
Yavuze ko ubwo haburaga iminsi 3 ngo aburigwe irengero yari aherutse kuganira n’umuryango we ndetse bagirana ikiganiro cyiza. Yababwiye ko abafitiye amakuru ashaka kubamenyesha gusa ko azabibabwira umunsi yaje. Ati ‘ ntitwongeye kongera kumva ijwi rye ukundi’. Ni mukiganiro ndetse yakoreye kuri NTV Kenya.
Ubwo bageragezaga kumushakisha nyuma yo kumara iminsi batazi agakuru ke, inshuti ya murumuna we yamwoherereje ifoto ye bamwishe ndetse isura ye itagaragara neza, nyuma yaje kubyereka mama we.Yyavuze ko kubyakira byari byamunaniye niko guhera ko batabaza ndetse inzego z’umutekano zitangira gukora iperereza.
DNA test yafashwe yagaragaje ko ari umurambo wumukobwa wabo Jane ndetse ikizamini cya autopsy cyafashwe kigaragaza ko yabanje guhohoterwa mbere yuko yicwa.
Mama wa Jane na nubu amakuru avuga ko yicuza impamvu umukobwa we yagiye gukorera akazi kure y’umuryango ndetse ko, yumva umutima umucira urubanza.
Kenya yose yifatanyije n’umuryango wa Jane ndetse abantu benshi boherereje ubutumwa bwi ihumure babafata mumugongo nyuma yayo mamahano.
Ndetse siyo nkuru gusa imaze iminsi kuko hari indi y’umukobwa wo muri kaminuza ya Rongo waburiwe irengero. Uyu munyeshuri uzwi nka Emmanuel Nyamweya yabaga mu macumbi yikigo azwi nka Yatta hostel.
Inshuti ze babanaga nibo batanze ikirego nyuma yo kubona hashize iminsi myinshi batamubona ndetse kugeza na magingo aya nta agakuru ke kazwi.
Umwanditsi:BONHEUR Yves