Advertising

Jaden Smith yaciye inyuma umukunzi we yihuzana Khloepatra

15/08/2024 07:46

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe na none , Jaden Smith agaragaye mu mafoto yasohokanye n’umukunzi we Sab Zada.

Jaden Smith w’Imyaka 26 y’amavuko ni umwana w’icyamamare Will Smith na Jada Pinkett Smith.Icyatangaje benshi ni uburyo uyu musore usanzwe afite umukunzi witwa Sab Zada banaherukaga gusohokana ahitwa West Hollywood muri Caledonia.

Muri aya mafoto haba Jaden na Khloepatra nta n’umwe wifuzaga gukura ikiganza kuri mugenzi we. Kugeza ubu umubano wa Jaden n’umukunzi we uri kugerwa ku mashyi nyuma y’aya mafoto asa n’aho bari bambaye ubusa.

INDIRIMBO ZA JADEN SMITH NSHYA.

Jaden Smith umaze igihe muri muzika, yashyize hanze indirimbo zirimo; RITMO ya The Black Eyes peas na Jaden Smith.
Icon ya Jaden Smith imaze kurebwa na Miliyoni 380.
Summertime in Paris imaze kurebwa na Miliyoni 243.
Ninety imaze kurebwa na Miliyoni 104.
Way Up imaze kurebwa na Miliyoni 103.
Batman imaze kurebwa na Miliyoni 72.

Umukunzi we Sab Zada yaherukaga gushyira hanze amafoto yabo arenzaho amagambo yashimangiye urukundo yamukundaga. Yagize ati:”Ndagukunda kandi nishimira ko amateka yaduhuje. Kuri iki cyumweru urandyoheye kurenza ikindi kintu cyose”.

Sab Zada nawe ni umuhanzikazi watangiye kuririmba mu mwaka wa 2021 . Muri 2022 yashyize hanze amashushi y’indirimbo yise 1005 and Time.

Previous Story

Abafana ba APR FC bakoze impanuka ikomeye

Next Story

Hagati ya Harmonize na Poshy Queen rwabuze gica

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop