Advertising

Israel Mbonyi yahawe isezerano ridasanzwe n’umuyobozi ukomeye

11/08/2024 17:59

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yakoze ku mutima wa Salasya amuhigira umuhigo ukomeye ubwo yari mu gihugu cya Kenya.

Hon. Salasya Peter Kalerwa  ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya. Nyuma y’aho yitabiriye igitaramo ‘African Worship Experience’ , Israel Mbonyi yakoreye mu gihugu cya Kenya, mu byo yamuhayemo amasezerano harimo ko agomba kuzamusura mu Rwanda, akamutegurira muri Kenya ki kabera murri Stade ya Bukhungu.

African Worship Experience , ni igitaramo cyabereye ahitwa Ulinzi Sports Complex kuri uyu wa 10 Kanama 2024 ari naho Hon. Salasya Peter , yahuriye na Israel Mbonyi.

Ubwo Salasya, yanyuraga ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira, amashusho arimo kubyina ‘Na Siri’ ya Israel Mbonyi arenzaho amagabo agira ati:”Ndamuzana muri Stade ya Bukhungu.Ndetse nzanamusura mu Rwanda”. Salasya kandi yahise ashyira hanze indi foto bicaranye barimo kuganira.

Salasya mu gitaramo cya Israel Mbonyi.

Nyuma yo kwitabira igitaramo cya Israel Mbonyi, Salasya yahamije ko umuramyi Mbonyi arimo umwuka w’Imana ndetse ko ari wo umuyobora.Ati:”Nendaga hafi kuvamo umuramyi. Nahagiriye ibihe byiza ndanahigira. Ni umwuka wera kandi awufite muri we.

Israel Mbonyi yageze muri Kenya ku wa 08 Kanama 2024, ahita akorera igitaramo kuri Ulinzi Sports Complex.Kwinjira muri iki gitaramo byari;  Ksh20,000 mu myanya y’icyubahiro , Ksh12,000 muri VVIP, Ksh8,000 muri VIP, na Ksh3,000 ahasanzwe hose.

Africam Worship Experience cyatangiye ku isaha ya saa sita kirangira ku isaha ya saa Mbili z’ijoro ku wa 10 Kanama 2024.
Previous Story

Udushya twaranze irahira rya Perezida Paul Kagame

Next Story

Shakib ahangayikishijwe n’umugore we uhura na Diamond Platnumz atabizi

Latest from Iyobokamana

Go toTop