Advertising

Israel Mbonyi agiye kuzenguruka Amerika

01/23/25 8:1 AM
1 min read

Umuramyi Israel Mbonyi ukurikirwa n’abarenga Miliyoni kuri YouTube , yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Amerika mu gihe cya vuba.

Ni igisubizo yahaye umwe mu bakunzi be wamubajije ati:”Urimo guteganya gukorera ibitaramo muri Amerika uyu mwaka”.

Mu gisubizo cyahuranyije, Israel Mbonyi yagize ati:”Yego , turimo gutegura ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika vuba cyane”.

Ni igisubizo cyakiriwe neza n’abafana be by’umwihariko ababa hanze y’u Rwanda kuri uyu mugabane wa Amerika n’ahandi i Burayi dore ko ari umuhanzi ukundwa cyane.

Kuva mu bihe bitambutse, Israel Mbonyi yagiye agira umuhate wo gukora indirimbo nyinshi ariko akibanda cyane mu gusubiramo izo yakoze mbere , mu ndimi zitandukanye. Israel Mbonyi yahereye ku rurimi rw’Igiswahili ndetse biranamuhira atangira gutaramira muri Kenya, Uganda n’ahandi.

Uyu mwaka yabaye umuhanzi umwe rukumbi w’Umunyarwanda, washyizwe mu Bitaramo bya Trace Awards ariko mu cyiciro cy’abakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho ahanganye n’ibindi byamamare muri iyi njyana.

Mbonyi akora indirimbo mu buryo bwa ‘Live’, ari nabwo bugezweho by’umwihariko bukaba bwarazanywe na ‘Hillsong’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu Mbonyi ayobowe abahanzi bo mu Rwanda, kubakurikirwa cyane kuri YouTube nk’urubuga runyuzwaho imiziki yo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Sponsored

Go toTop