Abahanzi Alyn Sano, Bushali na Papa Cyangwe bazasusurutsa abazitabira iserukiramuco rikomeye ry’umuco n’ubukerarugendo rizabera mu Mujyi wa Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, ku itariki ya 12 kugeza 18 Ukwakira 2024. Iri serukiramuco rizaba rigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, ritegurwa na Ikirenga Art and Culture Promotions.
Mu gihe cy’icyumweru, abahanzi, ba Mukerarugendo, abayobozi bashinzwe umuco, ndetse n’abashyitsi baturutse mu Bihugu bitandukanye bazahurira muri iki gikorwa kigamije kugaragaza umuco w’u Rwanda no guha agaciro ubuhanzi Nyarwanda. Iki gikorwa gisanzwe kizwiho gufasha mu guteza imbere ubuhanzi, umuco, no guhuza u Rwanda n’ibindi bihugu binyuze mu biganiro n’imurikagurisha.
Abazitabira bazabona umwanya wo kwirebera imbyino gakondo, ibiribwa bya Kinyarwanda, ndetse n’imurikagurisha ry’ubugeni, byose bigamije kugaragaza uburyo ubukungu gakondo bw’u Rwanda bushobora gutezwa imbere.
Igihugu cya Angola kizaba ari Igihugu Umubyeyi w’iri serukiramuco, Pakistan nayo izitabira nk’umushyitsi, naho Uganda ikazaba ari Igihugu cy’Icyubahiro. Abitabiriye bazabona imbyino gakondo n’imbyino mpuzamahanga zihuje umuco w’Ibihugu bitandukanye, ari nako basangira ibihangano byabo.
Musinguzi Peter, uyobora Ikirenga Art and Culture Promotions, yavuze ko iri serukiramuco atari uburyo gusa bwo kwizihiza umuco wa kera, ahubwo ari uburyo bwo gukomeza guhanga udushya, no gutanga isura nshya y’ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Iserukiramuco rizatangizwa n’ibirori bya karnavali aho abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye bazerekana umuco wabo binyuze mu mbyino n’indirimbo. Hazabaho ibitaramo by’imbyino gakondo ziturutse mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda, ndetse n’imbyino mpuzamahanga zihuriza hamwe u Rwanda n’amahanga.
Muri iri serukiramuco hazanabaho imurikagurisha ry’ubugeni, aho abahanzi bazaba bafite umwanya wo kugaragaza ubuhanga bwabo no gusobanura uko umuco Nyarwanda ugenda winjira mu myidagaduro mpuzamahanga rw’ubugeni.
Abazitabira bazagira amahirwe yo kwitabira ibikorwa bigamije kumenyekanisha imirire gakondo y’u Rwanda, aho bazarya ibiryo bya Kinyarwanda nk’ibitoki n’umutsima w’ibigori. Abashyitsi baturutse mu Bihugu bitandukanye bazanaboneraho umwanya wo gusangira indyo zabo, bikaba n’uburyo bwo guhuza imico.
Hateganijwe kandi amahugurwa n’ibiganiro bigamije kugaragaza uko umuco w’u Rwanda ushobora kwifashishwa mu iterambere ry’ubukungu, binyuze mu guhanga ibishya no guhanahana ubumenyi hagati y’Ibihugu bitandukanye.
Hazabaho igikorwa cyihariye cyo guha abagore icyubahiro, aho bazagira umwanya wo kuganira no kurebera hamwe uruhare rwabo mu guteza imbere umuco n’ubukerarugendo, ndetse n’imbogamizi bahura nazo mu rugendo rwabo.
Musanze nk’Umujyi w’ubukerarugendo izakira abashyitsi bazanasura ahantu nyaburanga harimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, izwiho kuba iwabo w’ingagi. Ni iserukiramuco rizahuza abifuza kumenya byinshi ku muco w’u Rwanda n’ibidukikije byawo.
Iri serukiramuco ry’umuco n’ubukerarugendo rifite intego yo kugaragaza agaciro k’umuco Nyarwanda nk’urufunguzo rw’iterambere. Musinguzi Peter yashimangiye ko bifuza ko buri wese uzaryitabira azatahana isomo ry’uburyo umuco ushobora kubyazwa umusaruro mu iterambere ry’igihugu.
Iri serukiramuco rizaba rikinguye ku bantu bose, haba Abanyarwanda n’abanyamahanga, mu cyumweru cyuzuye umunezero n’ubusabane.