Iperereza ryagaragaje ko umuhungu w’imyaka 19  yishwe n’umukobwa bakundanaga bapfa telefone

11/27/24 12:1 PM
1 min read

Ku wa Gatanu ushize, Zoe Cooper w’imyaka 18 yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi ku uwahoze ari umukunzi we,Tadarius Massey w’imyaka 19 y’amavuko.

Nk’uko ibiro by’abashinzwe umutekano mu karere ka Orange bibitangaza ngo muri Kanama, habaye amakimbirane hagati ya Cooper na Massey iwe mu burengerazuba bw’intara ya Orange. Iperereza  rivuga ko Cooper yababajwe nuko Massey atazamuha telefoni ye.

Raporo yasohowe nu urwego rw’iperereza ivuga basanze umurambo wa Massey watewe icyuma inshuro nyinshi. Abashinzwe iperereza bavuga ko Cooper yatwaye Massey mu bitaro bya Ocoee ariko ntasohoke mu modoka. Inshuti z’uwahohotewe zamujyanye mu bitaro mu gihe Cooper yasubiye mu rugo.

Bukeye bwaho, raporo y’ifatwa yerekana ko Cooper yashyize ifoto yabo bombi ku mbuga nkoranyambaga, agira ati: “Iyaba nashoboraga kuyisubiza inyuma, nabikora. Ndagukunda iteka. Mbabajwe rwose nibyo nakoze. Ntabwo byari bikwiye kumera gutya. ”

Massey yatangaje ko yapfiriye mu bitaro. Raporo yakozwe na autopsie yerekanye ko igikomere cyatewe mu mutima, ikindi cyuma hafi y’urutugu rw’ibumoso gihungabanya igufwa. Yari afite kandi ibikomere bibiri binini. Abaora iperereza batangaje ko byose byatangiye  ku ishuri ryisumbuye rya Ocoee mu Kuboza 2023 aho Cooper yibasiye Massey kubera ko atamwemereye kureba muri terefone ye.

Abashinzwe iperereza basanze ubutumwa kuri terefone zigendanwa zombi aho bivugwa ko Cooper yavuze ko azica Massey amutera icyuma akavuga ko yicuza kuba ataramwishe mbere.
Umuryango wa Massey wababaye cyane. Nyina avuga ko uyu mwana w’imyaka 19 yari umwana we w’ikinege, kandi umuryango wabo ugize icyuho batazabasha gusiba kuko bamukundaga cyane.

Go toTop