Intambara izakomera ariko ntituzacika intege ! Felix Tshisekedi

02/23/25 9:1 AM
1 min read

Ubwo yaganiraga n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Gihugu cye Feliex Tshisekedi yavuze ko uko intambara yakomera kose batazigera bacika intege ngo basubire inyuma ahubwo ko bazarwana mpaka batsinze M23 na Twirwaneho zihuje.

Perezida Tshisekedi yahamagariye abarwanashyaka be n’abafatanya nawe gukomeza kuba maso kugira ngo umutekano ukomeze kuba wose ndetse n’ahafashwe habashe kugarurwa.

Yagize ati:”Turimo gusa n’abasatira intsinzi muri Dipolomasi ariko tugomba gukomeza kuba maso”. Ibi akaba yabivuze asubiza Tina Salama.

Yavuze ko bazatsinda umwanzi wabo M23 ashinja gufatanya n’u Rwanda , abo ashinja gukomeza kwiba ubutunzi bwa Congo burimo amabuye y’agaciro.

Yagize ati:”Intambara izakomera ariko ntabwo tuzacika intege.Tugomba gusubira inyuma”.

Iyi nama yahuje Antoine Felix Tshisekedi n’Inteko Ishinga Amategeko muri Congo, yabaye nyuma y’aho M23 isabiwe gukura ingabo zayo mu duce yafashe twose.

Leta ya Kinshasa iri munama za hato na hato mu gihe M23 nayo ikomeje urugendo rwo kwisuganya no gufata uduce twiyongera kuri Goma na Bukavu.

Felix Tshisekedi yihakanye abihaye Imana bakomeje kuzenguruka Isi bashakira amahoro Congo

Go toTop