Inkuru ibabaje ya Naomie yakoze ubukwe umugabo ajyana muri honeymoon nundi mukobwa  

1 month ago
1 min read

Uwigikundiro Naomie yakuriye muri Tanzania gusa nyuma baza kwimukira mu Rwanda. Abanvandimwe be ni batandatu  bose baracyariho kuva baza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Naomie ubwo yari ageze muwa gatatu amashuri yisumbuye yifuje guhita yigira mugisirikare ndetse biramukundira ajya ku ikosi, amazeyo amezi atatu iwabo batangiye kumushakisha kuko bari baramubuze bitewe nuko yari yaragiye mu gisirikare atorotse ishuri.

Nyuma gato nibwo papa we yaje kwinginga abayobozi ngo bamukure mugisirikare, kubwamahirwe baje kumumuha. Yaje gusubira ku ishuri gusa ikigo kiramwanga, baza kumushakira kindi  kigo. Gusa agiye gutaha ava mugisirikare hari nimero bamuhaye ashobora kuzahamagara igihe cyose yazongera kwifuza kujya mugisirikare.

Ikibabaje nuko nyuma akigera muwa kane yahise aterwa inda bitunguranye. Ibintu byose byahise bimuhindukira bibi kuva ubwo ndetse uwari wamuteye inda yari yaramugiriye inama yo gutoroka kuko bari bari hafi kumufunga.

Nyuma umwana amaze gukura yaje gusubira ku ishuri asoza amashuri yisumbuye. Ikintu kingenzi yasabaga ni ukubona undi mwana aruko amaze kwiyubaka ndetse agakora ubukwe.

Yaciye mu buzima bugoye kuko akiba mu rugo papa we yamuhozaga ku nkeke. Bityo ahitamo gushaka akazi ngo abashe gushaka amafaranga yo kwikenuza. Yahise ajya gusaba akazi ku kigonderabuzima mugace kamwe gaherereye muri Kayonza.

Baje kumuha akazi ko kubarura abagabore batwite mu tugari bari baturanye, nyuma gato yaje kwibuka ko hari umusirikare wari waramusezeranyije kuzamufasha igihe cyose yazamuhamagarira.

Yaje kumurangira akazi ko kubaka i Ngororero ndetse nyuma yaje no kubona akazi muri NPD niko yinjiye muri Kigali, atangira gukundana n’abahungu batandukanye cyane ko yari anakuze yifuzaga umugabo, umwe mubakundanye nawe baje guhirwa nurukundo kuburyo baje gusezerana mumurenge ndetse aza kumwereka mu rugo.

Nyuma yo gukora ubukwe bari baramugiriye inama yo kutazafungura Kado bari baramuhaye mu gihe nta muntu uhari wo kumufasha. Noneho bitewe nuko umugabo yari yagasomye yaje kuzifungura amashyushyu yamurenze.

Kado yanyuma yafunguye yumvise imeze nkuko wafata pomade ikomeye cyangwa umukungugu ukuntu uba umeze, umwuka wayo warabakubise kuburyo bahise bajya hanze baritsamura cyane bari hafi guhera umwuka.

Kuva ubwo kumvikana kwabo kwahise kurangirira aho babana gutyo ndetse ijoro rya gatatu ubwo bari bamaze gukora inama ya honeymoon, yatunguwe  nuko umugabo yamubwiye ko afite urugendo rwa akazi. Kandi yari azi neza ko bari baramuhaye konji yukwezi bitewe nuko bari bafite ubukwe.

Nyuma umutima wakomanze umugore nuko ahamagara ku kazi aho umugabo we yakoraga, baramuhakanira ko akiri muri konji, yahise yumva atunguwe cyane. Hashize igihe yagiye kubona arakubutse hari nko muma saa 11h00 p.m.

Yatunguwe no kubona ari kumwe nundi mukobwa yakundaga kumubonana bagikundana gusa bakamubeshya ko ari mubyara we. Agikingura nyuma yo kumubaza aho yarari yahise amukubita icupa mu musaya agwa hasi.

Kuva ubwo yahisemo kuba atandukana nawe, kuko yabonaga amaherezo yazanahasiga ubuzima. Ndetse  nyuma yatangiye kuzajya asesagura amafaranga uko yishakiye akabona ntaho bazagera.

Kimwe mu bintu byatumye Naomie afata umwanzuro wo gutandukana nawe ni uko yari asigaye amukubita, ndetse yarasigaye amuca inyuma. Inama ikomeye yifuza guha abakobwa barumuna be nuko umuntu wese aba agomba  kwigira ndetse byaba byiza wize uko wabaho mugihe umuntu ukunda agutengushye.

 

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop