Advertising

www.umunsi.com: ingaruka zo kuryamira

Ingaruka 7 ugomba kwitega igihe ukiryamira

11/27/24 10:1 AM

Gusinzira uko bikwiye bifasha ubwonko gukora neza, umubiri ukagira imbaraga zituma ugera ku byo ushaka gukora. Kuryama neza ntibivuze kuryama amasaha yose cyangwa menshi birenze. Kuko no kuryama igihe kinini bishobora kugira ingaruka ku mubiri nk’uko kuryama igihe gito bigenda.

Ingaruka ziterwa no kuryama igihe kirekire
1.Kongera umubyibuho ukabije Hari isano hagati yo kuryamira cyane n’umubyibuho ukabije. Mu gihe uryamye amasaha menshi, bituma igihe umara ukoresha umubiri wawe kigabanuka, uko utawukoresha niko ibiro byiyongera bitewe nuko calories zitwikwa ku rugero rwo hasi.

2.Gutera uburibwe bw’umugongo Niba ukora akazi kagusaba kwicara cyane, wagera mu rugo ugahita uryama, niko ibyago byawe byo kurwara umugongo byiyongera cyane. Kumara igihe kinini uryamye mu buryo bumwe byongera uburibwe bw’umugongo kuko imikaya n’amagufa aba abangamiwe cyane, kubera guhora ahantu hamwe.

3.Kongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete Kuryama igihe kirerire bishobora guhindura imikorere y’umubiri mu buryo ukoresha isukari, bikongera ubwinangire bw’umusemburo wa insulin, bityo isukari ikaba nyinshi mu maraso. Kumara igihe kinini wicaye ntacyo ukora (nko mu gihe uryamye) ndetse n’umubyibuho ukabije ni bimwe mu byongera cyane ibyago byo kurwara diyabete.

4.Bishobora gutera ibibazo by’umutima Uko uryama igihe kirekire niko umutima wawe ubigenderamo. Uba uri kugenda wongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima. Kuryama igihe gito byongera ibyago ku kigero cya 18% byo kwibasirwa n’indwara ya stroke mu gihe kuryama igihe kirekire byongera ibyago ku kigero cya 46% byo kwibasirwa n’iyi ndwara.

5.Bitera imikorere mibi ku bwonko Kuryama igihe kirekire bishobora guhindura ubushobozi bw’ubwonko, kuko bituma busaza vuba. Iyo usinzira amasaha menshi bishobora guhindura isaha yo mu mutwe (ubu ni uburyo ubwonko bubasha gutandukanya umunsi n’ijoro, kuryama no kubyuka), bikaba byatera imihindagurikire mibi ku miterere y’ubwonko n’ubushobozi bwo kwibuka bugatangira kugabanuka.

6.Byongera kuribwa umutwe Ibi bishobora kuba byarakubayeho, niba nawe ujya uryama igihe kirekire ukumva uribwa umutwe, biterwa n’imihindagurikire mu bihererekanya makuru ku bwonko (neurotransmitters) cyane cyane serotonin igihe usinziriye. Kuribwa umutwe bishobora guterwa kandi n’isukari iba yagabanutse cyane cyangwa umwuma mu mubiri, uterwa no kumara igihe kinini uryamye.

7.Bishobora gutera kwigunga bikabije Nubwo kimwe mu bimenyetso byo kwigunga bikabije (depression) ari imihindagurikire y’uburyo usinzira, byaragaragaye ko kuryama igihe kirekire bigira icyo bihindura kuri mood yawe bikaba byatera depression.

Kuryama cyane bihindura ihererekanya makuru ku bwonko; aho imisemburo ya dopamine na serotonin igabanuka cyane bikaba byatuma wumva ubabaye cyane, akanyamuneza (mood) kakagabanuka.
Bimwe mu byagufasha gusinzira neza, harimo:
-Kugerageza kuryamira no kubyukira amasaha adahinduka
-Kuryama ahantu hasa neza, hadasakuza kandi hari urumuri ruke rushoboka cg ntarwo -Kwirinda kureba tekeviziy, mudasobwa cyangwa gukoresha telefone ugiye kuryama
-Kwirinda kunywa ikawa, inzoga wenda kuryama kuko bizatuma usinzira nabi
-Shaka uburyo ibintu ukora ukibyuka bidahinduka, ugire gahunda imwe, ku buryo bizakurinda gutinda cyane mu buriri.

 Src:www.dailyadvert.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubushakashatsi: Ingaruka zo kuryamira

Next Story

Umugabo waciye inyuma umugore we yazengurukijwe isoko yambaye icyapa byanditseho

Latest from Ubuzima

Menya byinshi kuri Sinusite nuko wayirinda

Sinusite ni iki?  Sinusite (soma; sinizite) ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara akenshi iterwa na virusi, gusa sizo zonyine
Go toTop