Ingabo z’u Burundi zavuye muri Congo

02/19/25 8:1 AM
1 min read

Ingabo z’u Burundi zoherejwe guhangana na M23 zavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’abasirikare ubwabo n’ibinyamakuru bitandukanye.

Reuters na UN bemeza aya makuru y’uko Ingabo z’u Burundi zatashye iwabo na none bikanemezwa n’abasirikare babiri b’u Burundi bari mu mirwano yo guhangana na M23.

Aya makuru avuga ko kuva ejo hashize imodoka zitwaye abasirikare b’u Burundi zageze mu Burundi guhera ku munsi wo ku wa mbere nk’uko Ingabo z’u Burundi ubwazo zibitangaza.

Iki kinyamakuru cyanzuye inkuru yacyo kugira kiti : “Ingabo z’u Burundi zimaze imyaka itari mike muri Congo zihanganye na M23 ndetse na Red Tabara irwanya ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye”.

Bije nyuma y’aho Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye agiriye ubwoba bw’uko intambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagera mu Gihugu cye igakwira Akarere kose muri rusange.

ICYO LETA Y’UBURUNDI IBIVUGAHO.

Umuvigizi w’Igisirikare cy’u Burundi Général de Brigade Gaspard Baratuza anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze (X) yahakanye aya muri avuga ko abasirikare b’u Burundi batavuye muri RDC.

Ati:” Abasirikare ba FDNB barabandanya bakora icabajanye mu turere twabo. Ntihagire uwuha amatwi ayo makuru atariyo”.

Kugeza ubu biravugwa ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bamaze kugera mu Mujyi wa Uvira uri mu Biromtero 27 kugira ngo ugere ku mupaka w’u Burundi.

Kuva Uvira ugera mu murwa Mukuru w’Iburundi Bujumbura ubu ni iminota 44 n’imodoka cyangwa Amasaha 6 n’amaguru.

Tariki 18 Gashyantare, byavugwaga ko ubuzima bwahagaze muri Uvira nyuma y’urugamba rwahuje Ingabo za FARDC na Wazalendo muri uyu Mujyi barimo kwakana intwaro ubwabo bigatuma amasoko , amashuri n’ibindi bikorwa bihagarara.

Kuva ejo byanavugwaga ko M23 iri kuherekeza ariko kugeza ubu , nta ruhande na rumwe ruragira icyo rutangaza.

 

Go toTop