Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Mata 2025 , ingabo za Uganda, UPDF, zavuye i Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibyo kuva muri uwo Mujyi wa Butembo ukomeye muri Kivu y’Amajyaruguru kwa UPDF, byamenyekanye kuri uyu wa 01 Mata gusa abaturage barabyinubira bavuga ko indi mitwe ishobora guhita ibagabaho ibitero.
Uyu Mujyi wa Butembo, uherereye muri Teritwari ya Lubero, ukaba umwe mu Mujyi igize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru aho ingabo za M23 zimaze igihe ziyobora.
Kuva ingabo za Uganda zatangaza kuva muri uwo Mujyi, abaturage batangiye kwigaragambya , bavuga ko UPDF niramuka ivuyemo , M23 izahita ihinjira ikahafata nk’uko yafashe n’ahandi.
Uretse M23 kandi abatuye i Butembo, bagiraga impungenge z’uko UPDF nihava,umutwe wa ADF nawo ushobora guhita ubatera ukabagabaho ibitero.
Icyemezo cy’uko ingabo za UPDF zava i Bitembo, cyamaganwe cyane na Sosiyete Sivile y’i Butembo , binyuze mu muyobozi wayo.

Pepin Kavotha, uyobora Sosiyete Sivile, yabwiye UPDF ko niba yafashe icyemezo cyo kuva muri uwo Mujyi ingabo zayo zigomba no kuva mu bindi bice bya DRC aho iri.
Amakuru avuga ko nyuma yo kuva mu Mujyi wa Butembo , ingabo za UPDF zerekeje mu Mujyi wa Beni na wo uri muri Kivu y’Amajyaruguru.