Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda bari mu biganiro by’iminsi itatu

1 month ago
1 min read

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’Ingabo za Uganda, bari munama y’iminsi itatu iri kubera i Mbarara muri Uganda, ikaba igamije gusuzumira hamwe uko umutekano wifashe n’uburyo bwo gukemura imbogamizi zaba zihari.

Iyo nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025 ikazarangira ku wa 22 Werurwe, aho iri kubera mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda aho byitezwe ko izasuzumirwamo ibikibangamira abaturiye imipaka y’Ibihugu byombi kugira ngo bishakirwe umuti.

Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’Ingabo mu bice biri ku mipaka y’Ibihugu byombi aho intumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umuyobozi w’Ingabo wa Divisiyo ya 5 , Brig Gen Pascal Muhizi, mu gihe ku ruhande rwa UPDF ziyobowe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 Maj Gen Paul Muhanguzi.

Iyo nama yitabiriwe n’Uhagarariye inyungu z’Ingabo z’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda , Col Emmanuel Ruzindana.

Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko muri iyo nama impande zombi zarebeye hamwe intambwe yatewe nyuma y’ibyemezo byafatiwe mu nama nk’iyo iheruka irimo gukemura ibibazo by’abambukiranya imipaka mu buryo butemewe ndetse n’ibindi bibazo bishobora kuba imbogamizi ku mutekano.

Nanone kandi baganiriye ku buryo bwakwifashishwa mu kurushaho  gutuma habaho imigenderanire myiza yagati y’abatuye ibi Bihugu bisanzwe bifite umubano mwiza.

Maj Gen Paul Muhanguzi yashimiye Abakuru b’Ibihugu byombi ndetse n’Ubuyobozi bw’Ingabo zabyo ku murongo mwiza ndetse n’umuhate bashyize mu gukomeza imibanire n’imikoranire.

Ati:”Uyu munsi turi gusuzuma ibyagezweho byashobotse kubera gushyiraho umurongo n’umwuka byiza byazaniye ituze abaturage bo ku mipaka ku mpande zombi. Twishimiye iyi ntambwe yatewe kuva hajyaho uyu murongo”.

Yavuze ko Abagaba Bakuru b’Ingabo b’Ibihugu byombi (Uganda n’u Rwanda), bavugana mu buryo buhoraho by’umwihariko ku bibazo by’umutekano bishobora kugaragara.

Go toTop