Nk’uko bisanzwe, umunsi.com tugutegurira indirimbo y’umunsi, tugiye kukugezaho zimwe mu ndirimbo z’ingenzi zasohotse kuri uyu wa 24 Mutarama 2025.
Ni indirimbo z’Abanyarwanda by’umwihariko bafite amazina manini mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse no hanze rwo binyuze mu bihangano bakoze mbere.
1.Ndi Umusinzi ya Bruce Melodie
Kuri uyu wa 24 Mutarama, Bruce Melodie yakomeje urugendo rwe rwo gusohora indirimbo 20 ziri kuri Album ye yise ‘Colorful Generation’. Indirimbo yasohotse mu masaha ya Saa 15:00’ PM niyo yise ‘Ndi Umusinzi’ ni indirimbo yari itegerejwe cyane n’abakunzi ba muzika bigedanye n’agace bari bumvisemo mbere.
2.Bebe ya Kevin Kaden na Ali Kiba
Iyi ndirimbo yabanje guteza impaka benshi bibaza ku buryo izaza isa cyangwa uburyo izakundwa dore ko ari indirimbo yaciriwe amayira na nyirayo kuva agitangira gutekereza gukorana na Ali Saleh Kiba wamamaye nka Ali Kiba wamamaye muri Tanzania.
Ni indirimbo y’urukundo ndetse yihuse , ikaba yarakozwe na Element mu majwi.
3.Everyday by Zuba Ray na Nel Ngabo
Zuba Ray na Nel Ngabo bafanyije muri iyi ndirimbo y’urukundo bise ngo Every Day cyangwa ‘Buri munsi’ ugenekereje mu Kinyarwanda cyiza.
Muri iyi ndirimbo Zuba Ray aba abwira uwo yihebeye ko amukunda uyu munsi n’ejo ndetse ko aho yajya hose yamukurikira akamubwira ko atazongera kugenda wenyine kuko yamugize uwo ari we.
Mur iyi ndirimbo , Nel Ngabo yitwara nk’umusore wo mu bakene , uba ari gukunda umukobwa w’abandi iwabo batabishaka ariko agakora iyo bwabaga kugira ngo amugereho.
4.Nuko ateye ya Fela Music na The Nature.
The Nature umaze kumenyekana kubera ijwi rye n’imyandikire imuranga, yahuje imbaraga n’itsinda riri kuzamuka neza muri muzika rya Fela Music.
Ni indirimbo igaruka ku buzima bw’umukobwa uteye mu buryo bugoye gukunda bigendanye n’uko yitwara kuko ngo agira umukobwa wo ‘Gukorana’ n’uwo ‘Gusohokana’.
Fela Music ni itsinda rimaze kumenyakana mu ndirimbo nyinshi rikaba ryahuje imbaraga na The Nature waherukaga gukorana na Young Grace indirimbo.
5.Low Key ya Bright.
Bright yashyize hanze indirimbo yise Low Key ivuga ku buzima abantu bose bacamo umunsi ku munsi. Ni indirimbo igaragaza ko abantu batari bakwiriye gusuzugurana bishingikirije ku butunzi.
Nawe niba ufite indirimbo ukaba ushaka gukorerwa Promotion duhe Link n’imyirondoro yawe kuri Email yacu Info@umunsi.com