Advertising

Inama zingenzi ndetse zihutirwa mu kurwanya no kurandura indwara zitandura

11/23/24 4:1 AM

Indwara zitandura ziri mu zihitana abantu benshi ku Isi, aho miliyoni 41 bicwa nazo bingana na 74% ku mwaka, ariko kandi hari ibyafasha abantu kwirinda izo ndwara harimo kwirinda kunywa itabi, kwirinda kunywa inzoga, gufata indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororamubiri.

Indwara zitandura zikunze kugaragara harimo kanseri, indwara z’umutima, diyabete n’indwara z’ubuhumekero kandi ko abantu bashobora kuzirinda birinda ibyazitiza umurindi. Akenshi ziba ari indwara za karande, zidakunda gukira ndetse umuntu akaba atayanduza undi.

Mu kuzirinda bisaba ko abantu bitwararika bakirinda kunywa itabi n’inzoga kuko biri mu biteza ibyago byo kuba umuntu yarwara indwara zitandura.

Kimwe mu bintu bikomeje guhangayikisha isi harimo no kuzamuka k’umubare wabanywa bakanacuruza itabi. Itabi kuba ryifitemo uburozi bwa nicotine, bituma rigira ingaruka zirimo kuba ryateza indwara zitandura kandi ikibi cyaryo ni uko binagira ingaruka ku muntu utarinywa, bimugeraho mu mwuka ahumeka rikaba rigira uruhare mu kwangiza ibihaha.

Itabi ni iryo kwirindwa kuko riri mu bishobora gutera indwara zitandura.
Ibijyanye n’ibitera indwara zitandura harimo ikoreshwa ry’itabi, inzoga aho ikoreshwa ry’itabi riri kuri 5,4% naho ibijyanye n’inzoga biri 43,4%. Kuba umuntu anywa inzoga cyane kandi ntanakore siporo ashobora kurwara indwara zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/HWO) ritangaza ko itabi rifite uruhare mu guhitana abantu basaga miliyoni 8 ku Isi ku mwaka harimo n’ababa barihumetse. OMS ikomeza igaragaza ko ku mwaka abagera kuri miliyoni 3 z’abapfa banywa inzoga muri bo ½ bahitanwa n’indwara zitandura harimo kanseri.
Kudakora siporo mu buryo buhoraho binyuze mu myitozo ngororamubiri bigafasha gutwika ibinure, bigatwika isukari, byafasha mu guhangana n’indwara zitandura.

Mu gihe nta myitozo ngororamubiri ikozwe bishobora kuba imvano y’indwara zitandura. Imibare itangazwa na OMS igaragaza ko ku mwaka, abagera ku 830 000 bapfa kubera imyitozo ngororamubiri idahagije.
Indyo itaboneye nayo igira uruhare mu gutera indwara zidakira, kuko hari abarya ibiryo birenze ibyo umubiri ukeneye bikabaviramo umubyibuho ukabije, uteza indwara zitandura

Ikibazo cy’imirire mibi nacyo gikomeje kuba ingutu.
Imirire itaboneye yashyirwa mu byiciro 2 harimo kuba intungamubiri zikenewe zituzuye, n’imirire ifite intungamubiri zirengeje izo umubiri ukeneye.Igwingira riterwa n’impamvu zitandukanye, ni imirire idashyitse kuko akenera ibimutera imbaraga, ibyubaka umubiri, imyungungugu ngo imisemburo ye ikomere, uturemangingo. Iyo umwana atabibonye akiri muto agakura yarigeze kugwingira, iyo akuze n’ubundi aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandura kuko umubiri utubatse ubwirinzi buhagije.

Gusa hari ikizere kuko kuba izo ndwara zisa n’aho ziyongera bishobora kuba bituruka ku kuba abantu bagenda barushaho gusobanukirwa n’ububi bw’indwara bakipimisha. Kuba bigaragara ko umubare w’abarwara indwara zitandura uzamuka ni uko abantu batangiye kumenya ko zihari bakipimisha zikagaragara kuko mbere zari zitaragaragara nk’ikibazo. Indwara z’umutima, iza kanseri, iza diyabete n’iz’ubuhumekero. […..]

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore mu Mujyi wa Kigali 35% bafite umubyibuho ukabije kandi 44% y’imfu ziba zabaye zifite aho zihurira n’indwara zitandura.

Ubuvuzi buteye imbere butuma abantu bipimisha bakamenya uko bahagaze,
Raporo ikomeza ivuga ko atari indwara z’inzaduka zisa n’aho zijyana n’iterambere mu myaka ishize bakoraga imirimo y’imbaraga nko guhinga, kwasa inkwi, gukora ingendo n’amaguru, badakoresha amavuta, barya ibyo bejeje none ubu bajya mu masoko ya kijyambere bakarya ibintu bitandukanye. Ikindi kandi avuga ko bishoboka ko mbere zicaga abantu bakavuga ko ari amarozi, ariko ni indwara zahozeho na mbere ubuvuzi butaratera imbere ngo abantu bisuzumishe.

Previous Story

Inama zingenzi kubantu bakunze guheranwa n’imihangayiko y’iki gihe

Next Story

Kim Jong Un yashinje America kwenyegeza umuriro mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Latest from Ubuzima

Menya byinshi kuri Sinusite nuko wayirinda

Sinusite ni iki?  Sinusite (soma; sinizite) ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara akenshi iterwa na virusi, gusa sizo zonyine
Go toTop