Kugeza ubu impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi , zanze kujyanwa mu nkambi ziri i Rutana zivuga ko zijyanweyo baba basa n’abaziciye amaboko n’amaguru kandi bo bashaka kubaho bitunze.
Ni impunzi ibihumbi n’ibihumbi z’Abanyekongo zahungiye mu Gihugu cy’u Burundi kubera intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo, ubu zikaba zanze kujyanwa i Rutana mu nkambi aho zajya zifashirizwa.
Umwe yagize ati:”Twebwe ntabwo dushaka kujya mu nkambi mu Rutana kubera ko muri twebwe harimo abahunze ariko bafite imbaraga kuko kujyanwa muri iyo nkambi ni nko gucibwa amaguru n’amaboko”.
Yakomeje agira ati:”Umuntu ujyanwa mu nkambi, ni umuntu udafite ibintu byose wicayeho uri gusaba ngo bamufashe”.
Undi yabaye nk’ugaragaza ko we iyo nkambi yayijyamo kubera ko mu muryango we wose ngo ari we usigaye atagifite ubushobozi.
Yagize ati:”Nemeye kujya mu inkambi kuko intambara ari mbi cyane i Kamanyola, umuryango wose warapfuye ni njyewe usigaye, rero ntabyo gusubira muri Congo”.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye avuga ko batazabangira gutaha ariko ko na none bagomba kujyanwa mu nkambi kuko ngo uwakiriye umushyitsi ari nawe umenya uko ari bu mwakire n’aho aramushyira.
Ati:”Ntituzabangira gutahuka , ariko mu gihe bari hano, ni abashyitsi. Iyo umushyitsi aje kugusura iwawe, ni wowe uhitamo icyumba uza kumurazamo”.
Kugeza ubu mu Burundi, habarirwa impunzi zirenga 100,000 zitujwe mu buryo bw’agateganyo mu nkambi iri hafi y’umupaka w’u Burundi na Congo.
N’ubwo hemejwe agahenge ariko intambara iracyavugwa mu turere tumwe na tumwe two muri Congo.