Advertising

Impumuro mbi ku mubiri: Ikibitera n’igihe ugomba kugana kwa muganga

01/17/25 15:1 PM
1 min read

Hari abantu benshi bagira impumuro ariko bakaba batazi ikibitera n’uko bakora ngo bivemo. Soma iyi nkuru witonze.

Impumuro mbi ku mubiri (cyangwa osmidrosis cyangwa bromhidrosis) ni impumuro itari nziza umubiri ushobora gutanga igihe bagiteri zisanzwe ziba ku ruhu zitangiye guhinduramo ibyuya, aside.Hari n’abavuga ko ari impumuro ya bagiteri ziba ziri gukura ku ruhu, ariko mu by’ukuri, ni izo bagiteri ziba ziri gucagagura proteyine zigahinduka aside.

Iyo umuntu ageze mu gihe cy’ubugimbi; hagati y’imyaka 14-16 ku bakobwa na 15-17 ku bahungu, iyo nta gikozwe iyi mpumuro mbi nibwo itangira kugaragara. Muri iki gihe nibwo imvubura z’ibyuya zitangira gukora ibyuya, bagiteri zishobora gucagaguramo byihuse.

Abibasirwa cyane n’impumuro mbi ni abantu babyibushye   bidasanzwe, abarya cyane ibirimo urusenda, kimwe n’abafite indwara zimwe na zimwe nka diyabete. Abandi bakunda kwibasirwa n’impumuro mbi ni abantu bakunda kubira ibyuya cyane, gusa kuri bo ntibikunze kubaho, kubera umunyu mwinshi uba uri mu byuya basohora bityo bagiteri ntizibashe gukora neza. Gusa biterwa naho ubira ibyuya byinshi ndetse n’imvubura zibikora aho ziri.

Impumuro mbi iterwa n’iki?

Ubusanzwe icyuya ku bantu nta mpumuro kigira. Impumuro iboneka iterwa na bagiteri zabaye nyinshi mu byuya nuko zigatangira guhindura imikorere isanzwe y’umubiri. Ibice bikunda kugaragaramo iki kibazo cyane ni ibirenge, mu kwaha, mu myanya ndagagitsina, ahantu hose hari umusatsi, mu kibuno, ku mukondo, mu ntege, na gacye cyane ku ruhu muri rusange.

Impumuro y’umuntu iba yihariye kandi ari nziza, ndetse inakoreshwa urugero n’imbwa cg indi nyamaswa mu gutandukanya abantu. Buri muntu wese afite impumuro yihariye, ishobora guterwa cg se igahindurwa n’ibyo arya, igitsina cye, imibereho ye muri rusange ndetse n’imiti ashobora kuba ari gufata.

Ni iki gitera kunuka ibirenge?

Urebye muri rusange abantu benshi bambara inkweto zifunze n’amasogisi, bityo ntibyorohere ibyuya gusohoka, ibi biha icyuho za bagiteri zitangira gucagagura ibitanga impumuro mbi.
Iyo ibirenge bitose cg birimo amazi ukambariraho inkweto n’amasogisi bishobora no gutuma imiyege nayo itangira kuhakurira, nabyo bigatanga impumuro mbi.

Ni ryari ugomba kugana kwa muganga?

Hari indwara zimwe na zimwe zihindura impumuro isanzwe y’umubiri, zikaba zanahindura uburyo ubira ibyuya. Urugero; indwara y’ugukora gukabije kw’imvubura za thyroid izwi nka hyperthyroidism na menopause bishobora gutuma ubira ibyuya cyane.Mu gihe indwara z’umwijima, impyiko na diyabete zihindura uburyo ubira ibyuya nazo zishobora gutuma impumuro yawe ihinduka.

Ni ngombwa kugana kwa muganga mu gihe:

Utangiye kubira ibyuya cyane nijoro uryamye

Mu gihe ubona ubira ibyuya cyane nta mpamvu igaragara ibiteye

Ibyuya byawe ubona bikabije cyane ku buryo bikubuza gukora ibintu bimwe na bimwe

Mu gihe ibyuya byawe bikonje

Ugomba kandi kugana kwa muganga mu gihe uhumura bidasanzwe; nko kumva uhumura neza cyane (ufite impumuro nk’ iyi mbuto), ibi akenshi biba byerekana ko ushobora kuba urwaye diyabete. Indwara z’umwijima n’impyiko, bitewe n’uburozi bwinshi buba bugenda mu mubiri, ushobora guhumura nk’ikintu kiri gushya.

Sponsored

Go toTop