Advertising

Impamvu yatumye DJ Tanzanite aryoherwa n’u Rwanda

11/18/24 17:1 PM

DJ Tanzanite, umuhanzi w’umukobwa uzwi mu kuvanga imiziki igezweho yo muri Tanzania, yanyuzwe cyane no gusura u Rwanda, ahatangiriye ku nama yari igamije kwiga ku iterambere ry’umuziki w’Afurika. Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, DJ Tanzanite yavuze ko byamushimishije cyane gusura u Rwanda, kuko yari yarahumvisemo cyane ibyiza by’iki gihugu, ariko ubwo yagerayo akaba yarabibonye ku buryo bwimbitse.

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane kubera kuvanga umuziki wa Singeli muri Tanzania, yavuze ko yari umwe mu bakobwa bake bakora uyu mwuga muri sosiyete ya Tanzania, aho usanga umuziki wa Singeli ufatwa nk’uw’abataye umuco, cyangwa “Mziki wa Kihuni”. Icyakora, DJ Tanzanite avuga ko ibyo atabyitaho, kuko ibyo akora abifata nk’akazi ke k’umwuga kandi akunda cyane.

Yagize ati: “Nishimiye cyane gusura u Rwanda, nahoraga numva bivugwa ko ari heza, none nabyiboneye hari abantu beza kandi nahahuriye n’abantu benshi b’ingenzi, byamfashije kurushaho gukunda akazi kanjye ko kuvanga imiziki.”

Yavuze ko mu Rwanda asanze abakobwa n’abahungu bose bahabwa uburenganzira bwo gukora ibyo bakunda, bigatuma yumva ari ahantu hatuma abantu baho bagira amahirwe angana. Ibi byamuteye imbaraga, kandi yavuze ko byamwigishije ko umuziki atari ibintu by’agakino gusa, ahubwo ari akazi k’ubuhanga kandi ko utagomba gutinya gutangira no gukora ibyo ukunda.

DJ Tanzanite yavuze ko nk’umukobwa umwe uvanga Singeli, ahura n’imbogamizi nyinshi muri Tanzania, aho usanga abantu benshi bagifata umuziki wa Singeli nk’uw’abataye umuco. Ariko avuga ko kumenyera gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga bizafasha sosiyete kumva ko umuziki wose, harimo n’uyu, ari akazi ko kubyaza umusaruro impano.

Yavuze ko nta kintu kimuca intege mu rugendo rwe, kuko akazi akora akunda kandi ko yizera ko urukundo afite mu muziki no gukorana umuhate bizamugeza ku ntego ze. DJ Tanzanite arifuza ko abandi bakobwa b’iwabo bakurikiza urugero rwe bakumva ko bashobora gukurikirana no gukora umuziki, nta guhuzagurika.

 

Previous Story

Davido agiye gutanga arenga Miliyoni 465 RWF mu bigo by’imfubyi no kurwanya ibiyobyabwenge

Next Story

Umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Lil Nas X ari mu rukundo na Cody Jon

Latest from Imyidagaduro

Go toTop